Abafite Virus ya SIDA baracyahabwa akato n’ihezwa mu miryango.

Umuyobozi bw’Urugaga Nyarwanda rw’abafite virus itera SIDA burasaba leta gukumira ivangura n’ihezwa ribakorerwa kuko bamaze kwakira ubuhamya butandukanye bw’abahuye nabyo.

Ikibazo cy’ivangura n’ihezwa ku bafite virus itera SIDA kigaragazwa nk’ikigishinze imizi muri sosiyeti Nyarwanda

Hari bafite Virus itera SIDA batanga ubuhamya bw’uko bahuye n’ihohoterwa, bagahezwa ndetse bakanatotezwa mu miryango.

Aba bafite Virus itera SIDA ntibemeye itangazamakuru rya Flash ko ribafata amajwi n’amashusho ariko ngo ibi bahura nabyo kenshi.

Umuyobozi w’urugaga bahuriyemo Madamu Muneza Sylvie avuga mu izina ryabo ko mu bice bitandukanye by’igihugu bahura n’abatangabuhamya batandukanye babagaragarije iki kibazo.

Aragira ati “ Ihezwa n’akato bidukorerwaho mu miryango, hari umugore wabanaga n’umugabo yahuye n’ihohoterwa ndetse n’abana bo mu mashuri baduhaye ubuhamya bw’uko babahohotera,  ubwo kuvuga ko rihari, dushingira ku buhamya twakira.”

Madamu Muneza Sylvie arasaba ubuyobozi ko bwakurikirana iby’iki kibazo kuko kiri kugira ingaruka ku banyamuryango babo zirimo nko guhindura uturere bafitiragamo imiti, hababera kure bakayihagarika.

Akomeza agira ati “ Ingaruka zirahari cyane cyane aho ubona umuntu ahantu yafatiraga imiti arahahinduye, kugeza naho yemera guhindura akarere ni ukubera gutinya rya hohoterwa n’ihezwa rimukorerwa. Turasaba ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugira ngo bakangurire abantu bumve ko kuba umuntu afite Virusi itera Sida ko nawe ari umuntu nk’abandi.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko babana n’abafite Virus itera SIDA kimwe nk’abandi bantu basanzwe, ariko ko hari bagenzi babo bagifite imyumvire yo kubaheza .

Uwitwa Kapiteni Maurice aragira ati “ Guheza abafite Virusi itera SIDA bibaho ariko njyewe mbifata nk’ubujiji, kiriya ni ikintu gishobora gushyika ku muntu uwari we wese, nawe yishyize mu mwanya we akumva ko bashaka kumunena, kumwigizayo gutyo byamubabaza.”

Undi witwa Anastase Nsengimana aragira ati “ Ibyo bibaho cyane hari abantu tujya tugeraho cyangwa turi kumwe mu bantu ukumva abantu baravuganye bati ‘Runaka uriya yaranduye.’ Ubwo nyine nka mugenzi wawe iyo yanduye akabibona biramubabaza cyane, ariko nkatwe tumaze gusobanukirwa turamwegera tukamuha inama ,ntitumuhe akato.”

Umukozi ushinzwe kurwanya Virus itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC Bwana Gasana Michel avuga ko iki kibazo bari bakizi ariko ko batangije gahunda yo kuganiriza abaturage mu nama zitandukanye, kugira ngo basobanukirwe ko abafite Virus itera SIDA ari abantu nk’abandi.

Aragira ati “ Mu buryo yanduriramo ntabwo yandura kubera ko wasuhuje uyifite, kubera ko mwicaranye, kubera ko muganiriye, kubera ko mwambaranye…mu by’ukuri abantu tubigisha Virusi itera SIDA bakayimenya hanyuma ubwo bumenyi nibwo bushobora gutuma akato gahabwa abafite Virusi itera SIDA kagabanuka.”

Ubushakashatsi bwakozwe ku ihezwa n’akato bikorerwa abafite Virus ya Sida  mu mwaka wa 2009,  bwagaragaje ko 53% bahejwe banahabwa akato. Mu bihe biri imbere hagiye gushyirwa ahagaraga ubundi bushakashatsi bugaragaza imiterere y’iki kibazo nyuma imyaka 10 ishize.

NTAMBARA Garleon