Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Odinga yatangaje ko natsindwa amatora azamanika amaboko ataruhanyije - FLASH RADIO&TV

Kenya: Odinga yatangaje ko natsindwa amatora azamanika amaboko ataruhanyije

Raila Odinga umwe mu banyapolitiki bari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana umwanya wa perezida muri Kenya, yavuze ko azamanika amaboko igihe yaramuka atsinzwe amatora azaba muri Kanama 2022.

Raila Odinga yasubizaga abanyamakuru bamubazaga kugira icyo avuga ku byatangajwe na mukeba we William Ruto, wavuze ko akeka ko uyu wahoze ari minisitiri w’intebe atazemera gutsindwa.

Ikinyamakuru Citizen Digital cyanditse ko Odinga yavuze ko nk’umuntu ukunda siporo, naramuka atsinzwe amatora azemera igihe azaba yatsinzwe binyuze mu nzira za demokarasi.

Mugenzi we Martha Karua bazafatanya gushaka intebe y’umukuru w’igihugu, yavuze ko imigendekere myiza y’amatora ireba abanyapolitiki bose bafatanije na komisoyo.

Icyakora hari igisa n’icyuka kibi hagati ya Odinga na Ruto, kuko kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kanama 2022, mu biganiro abakandida perezida bagiriye kuri komisoyo y’amatora, visi perezida yacunze Odinga agiye aba aribwo ahagera, ibyagaragaye nko kwanga guhuza amaso.

Muri iyi nama ariko umwe mu bantu byavuzwe ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, yarogoye ibyo biganiro, ubwo yinjiraga hatazwi aho avuye, n’uwo ariwe, akitura imbere ya perezida wa Komisiyo y’amatora, asakuza ko atazongera gutora ukundi.

Amashusho agaragaza uwo mugabo, inzego z’umutekano zimuterura zisohora hanze amaguru adakora hasi.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wamaze gutangaza ko wohereje indorerezi muri aya matora ya Kenya, bikekwa ko atazaba mu ituze.