Abafite ubumuga baracyashengurwa no kwimwa akazi kandi bashoboye

Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, rurasaba abakoresha n’abandi batanga imirimo, guha agaciro no kubahiriza amategeko arengera abafite ubumuga ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Twagirimana Jean Claude w’imyaka 33 atuye  mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, mu mwaka w’1994 ubwo yari afite imyaka 7 yatewe bombe yangiza igice cye cy’umubiri cyo hasi, bituma agira ubumuga bw’ingingo nta maguru afite,u bu agendera mu kagare.

Twagirimana afite inshingano zo gutunga umuryango we, ugizwe n’umugore n’abana 3, awutungishije gusabiriza umuhisi n’umugenzi.

Yagize ati “Nta kazi ngira! Kugira ngo umuntu arye, ni ukuba wagiye, wakubitana n’umuntu akagufasha.”

Twagirimana n’ubwo yemeza ko hari imirimo yashobora, muri we asa n’uwitakarije icyizere kuko atakigirirwa n’abatanga akazi.

Mu buhamya bwe aratugaragariza uko yigeze gukora akazi, ariko akananizwa n’uburyo agaragara mu maso y’abatanga akazi nk’udashoboye, n’akandi yagerageje gushaka byagenze uko.

Ati “Iyo umuntu akurebye gutya ugendera mu kagare, hari igihe avuga ati uriya muntu nta kintu ashoboye. Hari n’igihe nawe uvuga uti ese uriya muntu ndajya kumwaka akazi, arashyiraho no kubona meze gutya.”

Yakomeje agira ati“Hari Kompanyi yabaga hirya aha MAGERWA, ni iy’abanya-Kenya bacuruza imiti y’amatungo. Urabona nk’iri gare ryanjye rifite akantu imbere nashyiraho amakarito nk’abiri najyana nkayageza mu bubiko, ariko naganiriye n’abahakoreraga ndababwira nti mwagiye mumpa akazi n’ubwo nicaye mu kagare ,ko mfite imbaraga nkagira amaboko, nkaba nkora, barambwiye bati reka reka wowe byaba ari ukukuvunisha. Bati ese ubwo iyo karito iramutse ihanutse cyangwa iryo gare rikaguteza ikibazo?”

Twagirimana utaragize amahirwe yo kwiga ariko ugaragaza ubushake bwo kwibeshaho adasabirije, asangiye agahinda na mugenzi we Charles Komezusenge ufite ubumuga bw’uruhu we washoboye kwiga ariko bombi bashengurwa no kuba biyumvamo ubushobozi bwo gukora, ariko bakazitirwa n’ababarebera mu ndorerwamo yo kuba bafite ubumuga aho kureba icyo bashoboye.

Yagize ati “Ariko kubera ko mba ndeba wa muntu atakampa, nanjye hari igihe ngira isoni zo kujya kukamwaka, nkavuga nti ese n’ubundi aravuga ati ntabyo ushoboye.”

Charles Komezusenge we ati “Imbogamizi ziracyahari nyinshi, uburyo bwo gutanga akazi cyane ko abantu babona ubumuga kurusha uko babona ubushobozi bw’umuntu.”

Minisiteri y’ Abakozi ba Leta n’Umurimo yo  ivuga ko Guverinoma yakoze ibishoboka byose, kugira ngo amategeko yorohereze abafite ubumuga kwibona ku isoko ry’umurimo.

Icyakora n’ubwo Minisitiri muri iyi minisiteri madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ashidikanya ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo korohereza abafite ubumuga kwibona ku murimo, asanga nabo bakwiye kumenya amakuru ku mahirwe bafite.

Yagize ati “Abantu bafite ubumuga bagomba kumenya amakuru y’aho amahirwe ari, kuko muri buri Karere haba hari abantu baba bashinzwe gufasha abafite ubumuga mu mishanga yo kwihangira imirimo, kandi muri gahunda zose za leta abafite ubumuga bahabwa umwihariko.”

Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, rusaba abatanga imirimo kwibuka ko abafite ubumuga bakwiye gufatwa nk’abandi ku isoko ry’umurimo, kandi ko kutabikora gutyo ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu, bwemejwe n’amategeko y’igihugu na mpuzamahanga.

Bwana Theoneste Ntagengerwa avugira urwego rw’abikorera PSF.

Yagize ati “Turasaba abikorera bose gufata ingamba zikwiriye banemererwa n’amategeko, si ukuvuga ngo ni ukubagirira impuhwe ku buryo bafasha abafite ubumuga kubona akazi, ariko by’umwihariko kuba wabafasha kubona akazi ni uko babanza kurenga icyiciro cyo kubahohotera, kuko iyo utabafata nk’abandi ni ihohoterwa uba ubakoreye.”

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurishamibare cy’u Rwanda buheruka, bugaragaza ko abafite ubumuga mu Rwanda ari bo bugarijwe n’ubushomeri kurusha ibindi byiciro byihariye by’abaturarwanda, kuko bihariye hejuru ya 30% by’abadafite akazi muri icyo cyiciro.

Tito DUSABIREMA