Gatsibo: Abatuye mu nkambi ya Nyabiheke bagiye kwegerezwa ikidamu cyo kuhira imyaka yibasirwaga n’izuba

Akarere ka Gatsibo, nyuma yo guha ubutaka bwo guhinga impunzi zo  mu nkambi ya Nyabiheke n’abayituriye, katangiye kubaka ikidamu (Damsheet) cya M3 1000, kizabafasha mu bikorwa byo kuhira aka gace, gakunze kwibasirwa n’izuba.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, nibwo abahinzi 456, barimo 228 b’impunzi batoranyijwe mu nkambi ya Nyabiheke, mu murenge wa Gatsibo n’abandi 228 basanzwe b’Abanyarwanda, bahawe ubutaka bwo guhinga, ariko abahamenyereye bagaragaza ko nta buryo bwo kuzuhira ibizahingwamo, bizagorana ko habonekamo n’umusaruro.

Ni ibitekerezo byatumye hatangira kubakwa idamu, izajya ibafasha kuhira, nk’uko bigarukwaho na BYAKATONDA Walter  ushinzwe ibikorwa byo kuyubaka.

Ati “Ni Dam izafata amazi ari gutemba tuyayobore muri iki turimo kubaka, hanyuma tuyajyane mu yindi iri haruguru yumurima. Tuzongera tuyamanure dukoresheje ibitembo (tuyaux)twuhire imyaka ihinze mu gishanga, irimo ibigori na soya.

Abahawe imirima muri iki gishanga cya Nyabicwamba, bavuga ko biteze umusaruro, mu gihe iyi Damu izaba  yatangiye kubafasha kuhira imyaka.

Umwe aragira ati “Izuba ryajyaga riva hakuma hakagagara, ariko kuba bagiye kutugezaho uburyo bwo kuhira, bizadufasha.

Undi Ati “Twajyaga dushaka kuhira tugakoresha Motel bikadutwara amafaranga, nabwo ntihagire icyo bidufasha, ariko ubu tugize amahirwe ko tuzajya twuhira tukabona umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, SEKANYANGE Jean Leonard,  avuga ko usibye gufasha impunzi  zo mu nkambi ya Nyabiheke zahawemo ubutaka, gutunganywa kw’iki gishanga bizafasha n’Abagituriye.

Ati “Igikomeye kirimo ni uko abaturage b’impunzi bari mu nkambi ya Nyabiheke wasangaga bigunze baba ahantu hamwe bafashwa gusa, bahabwa amafaranga yo guhaha, mu biganiro twagiranaga batubwiraga ko ayo bahabwa atabahaza. Mu rwego rwo gushaka ibisubizo nk’ubuyobozi bw’Akarere, twahisemo ko iki gishanga cyakorwa neza, usibye gufasha impunzi kigafasha n’abagituriye.”

Igishanga cya Nyabicwambwa impunzi n’abaturage basanzwe bahawemo imirima, gifite ubuso bungana na hegitari 29 bwatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 140 z’Amanyarwanda.

 Ikidamu kirimo kuhubakwa, biteganyijwe ko kizuhira ku buso bungana na He 16.

KWIGIRA Issa