Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, bavuga ko hari umushoramari waje kumena itaka mu mirima yabo, imyaka yari ihinzemo yose ikangizwa, ibintu bavuga ko byabateye igihombo gikomeye kuko imyaka yangijwe ariyo yari ibatunze.
Ati: urabona ko nahinze nkeneye kurya kandi nibyo bintunze, ni inzara bari kuduteza gutuma tutarya.
Ni abaturage bo mu Kagali ka Musezero, umugugudu wa Byimana, bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Karekezi Eric.
Aba bavuga ko batazi umuntu watanze uburenganzira bwo kumena itaka mu mirima yabo, kuko imyaka yari ihinzemo yose yangijwe n’itaka bamennyemo, ndetse ngo bitabaje inzego z’ibanze ntibagira icyo babafasha.
Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bavuga ko byabateje igihombo gikomeye, ndetse ko bishobora no guteza vinzara mu miryango yabo, kuko imyaka yangijwe ariyo bacungiragaho.
Umwe ati “Nari mfite imyaka hano barayangiza, amateke imyumbati baraza barenzaho itaka. Ubu nyine ni inzara baduteje, kuko nabaga nejeje ibishyimbo, imyumbati ariko nyine ubu ntabwo nzasarura.”
Undi nawe ati “Ni ahantu nezaga umufuka w’ibigori n’ibishyimbo n’imyumbati, nk’ubu mu kwezi kwa gatandatu nari gutangira gukura imyumbati, ariko nyine ubu ntayo nzabona. Igihombo cyo narakigize kuko gufata ibihumbi mirongo itatu ukagura ibishyimbo ugatera, ukagura soya ugatera ugakoresha abakozi, ibyo byose ni amafaranga nakoreshaga. Mukwa gatangatu nari gutangira gusarura, none ubu nanjye nzabihaha nk’abandi kandi nari naritegenyirije.”
Mugenzi we ati “Bari kumenamo itaka kandi twari dufitemo imyaka bataratwishyuye kandi abana bakeneye kurya, nari mfitemo soya, ibishyimbo n’imyumbati.”
Aba baturage barasaba inzego za leta kubafasha gukurikirana ikibazo cyabo imyaka yangijwe bakayiha agaciro bakishyurwa.
Umwe ati “Turasaba ubuyobozi ko baturenganura bakatwishyura ibyo twahinze ubundi bakamena itaka.”
Mugenzi we ati “Ikiro cya soya kigura 1000Frw, ikiro cy’ibishyimbo ni 1500Frw umukozi ni 1500Frw, ikiro cy’ibigori ni 3500Frw. Nahombye nk’ibihumbi magana abiri.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Madame Musasangohe Providence, avuga ko iki kibazo ntacyo yari azi, ariko ko agiye kugikurikirana.
Ati “Ayo makuru ntayo twari tuzi ariko tugiye kubikurikirana.”
Ni abahinzi batanu bavuga ko haje imodoka zimena itaka mu myaka yabo, yangiza imyaka ingana n’ibiro 800 irimo imyumbati, ibigori, amateke na soya.
Eminente Umugwaneza