Nyagatare:Abaturage bavuga ko kubura uko buhira bituma babura imboga n’imbuto

Turi mu gishanga cy’ahazwi nka Kazaza mu murenge wa Rwempasha kimwe mu bishanga bihingwamo imboga n’imbuto mu karere ka Nyagatare. Urambuye amaso urabona abahinzi bamwe basoroma abandi batera imiti. Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bagaragaje ko umusaruro bakura muri iki gishanga ari muke ugereranije n’uw’akabaye uboneka, ahanini bitewe nuko batabona ibikoresho byo kuhiza imirima yabo.

Umwe ati “ mpinga ibijyanye n’imbuto intoryi, pavuro, na dodo, mu gihe cy’izuba turahangayika cyane, tukabura amazi”

Undi nawe ati “ muby’ukuri rero n’ubwo tuba duhinga n’izo mbuto, ariko tuba dufite imbogamizi, nk’izo moteri, hari igihe mk’umuntu ahinga nk’uku nguku, ariko ntabe afite moteri , n’abandi wenda bo ku mpande bazifite ugasanga kujya kuzibakuraho ni ukuyikodesha, kandi nta n’ubushobozi ufite bwo gukodesha iyo moteri, ukajya no kugura risasi ugasanga nanone biratwara amafaranga menshi”

Aba bahinzi bavuga ko bafashijwe kubona ibi bikoresho byatuma bahinga ibihembwe byose ari nako umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’imboga n’imbuto wiyongera.

Umwe ati “ umusaruro wacu ukagabanuka, kandi ubwo dufite iyo moteri urumva ko umusaruro wazamukamuka, nimba nk’aha ureba turi wenda nko mu cyumweru tuhasarura ibiro 200kgs by’intoryi, ubwo urumva ko twabonye ibikoresho umusaruro wakwiyongera tukagera mu biro 300kgs, twaba dusaba ubufasha Leta ikadutera inkunga wenda tukabona nk’amamoteri”

Undi nawe ati “ mwadukorera ubuvugizi wenda tukaba twabona izo moteri, twajya tubasha kugira umusaruro uri hejuru”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Bwana GASANA Stephen, avuga ko akarere gafite ibikoresho byakwifashishwa n’aba bahinzi bihagije, akabasaba ko bakwegera ubuyobozi bukabafasha kubibona.

Yagize ati “ hari ibikoresho tuba dufite, moteri, imigozi, ibikoresho bikoreshwa mu kuhira, dutiza abantu ibyo bikoresho, ntabwo aba ari ibyo kubika aha ngaha ku karere, abantu baraza bakabitira, abantu bose bashobora kugera ku mazi bakabikoresha bakuhira, nabyo rero ubwo ni inzira utarayijyamo aba ashobora kuza gutira ibyo bikoresho”

Mu karere ka Nyagatare habarurwa abahinzi b’imboga n’imbuto basaga ibihumbi 5, abenshi muri bo bahinga inanasi, inyanya, imiteja ndetse n’urusenda.

Izindi mbogamizi bagaragaza, zirimo kutabona inyongeramusaruro ku gihe. Icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare mu minsi yashize bwavuze ko iki kibazo kitazongera kugora abahinzi kuko bafashe ingamba z’uko ifumbire izajya igera ku bahinzi ku gihe.

Valens NZABONIMANA