France: Umuturage yahisemo ko mu mwaka 2020 agomba gupfa

Umufaransakazi
Jacqueline Jencquel w’imyaka 74 yahisemo ko umwaka wa 2020 utazamusiga ku Isi.

Jacqueline Jencquel iyo abara inkuru y’uko umwaka wa
2020 utazamusiga ku Isi abivuga nta gihunga yemye rwose, arashaje ariko siwo
gupfa kuko magingo aya atarwaye nawe yiyemerera ko afite ubuzima bwiza.

Umunyamakuru Hugo yaramusuye maze nk’undi wese
wahura na Jacqueline Jencquel ikibazo cya mbere yamubajije ni impamvu yahisemo
kuzapfa umwaka utaha nyamara agifite ubuzima buzira umuze.

Hugo: Waramutse Jacqueline?

Jacqueline: Waramutse Hugo.

Hugo: Ufite ubuzima bwiza uri muzima nta kibazo
ufite ariko wafashe icyemezo cyo kuzapfa mu mwaka wa 2020 kubera iki?

Jacqueline: Kubera ko umuntu agomba gushyiraho
itariki, mu gihe kimwe cyangwa ikindi, niba ushaka kugenda n’uburyo ushaka
kugendamo, ku myaka 75 umuntu atangira kugira ibibazo by’ubuzima.

Jacqueline Jencquel azapfira mu bitaro byo mu Busuwisi
ndetse yamaze no guteguza, ubanza yaranishyuye abazamufasha gupfa.

 Avuga ko
ntacyo asigaje gukora ku Isi.

Jacqueline ati “Nakoze
byose, ntacyo ntakoze, nagenze ku Isi yose nabyaye abana batatu b’abahungu,
narakunzwe nagize urugwiro ariko igihe kiragera ibyo nabyo byararangiye.”

Abajijwe niba guhitamo gupfa atazaba asize mu
gahinda abana be n’abuzukuru be,  Jacqueline
Jencquel yasubije atazuyaje ko yaganirije abana be kandi bakumva icyemezo cye.

Yagize ati “Nabiganiriyeho n’abana banjye ntabwo ngiye gusiga abana bata umutsima, nsize abantu bakuru b’imyaka 40 irenga, ni abantu bakuru twaganiriye iby’icyemezo cyanjye imyaka n’imyaka, kandi baranshyigikiye. Bahisemo kugira umubyeyi wigenga, wishimye, ufata icyemezo cyo kugenda ku isaha ashatse, aho kugira umubyeyi urwaragurika ubagora bagomba kwitaho.

Yakomeje agira ati “ Njye ntabwo nabyaye abana ngo mbabere umutwaro , ntabyo bansabye ahubwo baje ku Isi ku bw’ibyishimo byanjye, nanjye icyo mbagomba ni ukutababera umutwaro ku iherezo ry’ubuzima bwanjye.”

Jacqueline Jencquel nk’umuntu uzi iminsi ye ya nyuma
y’ubuzima bwe arasobanura icyo azakora mu minsi ye ya nyuma.

Ati “Nzasezera
buri wese nzategura gusangira ibya n’ijoro nzatumira inshuti zanjye, abo mu
muryango wanjye tuzajya muri resitora nkunda cyane I Paris, hanyuma
dusezeraneho nyuma nzajya mu mujyi wa Bale.”

Uyu mujyi wa Bale wo mu Busiwisi niho Jacqueline
Jencquel yateguriye kuzapfira kuko mu gihugu cye cy’Ubufaransa bitemewe
n’amategeko kwica abantu badafite ikibazo muri ubwo buryo.

Ikinyamakuru The Sun cyanditse ko Jacqueline
Jencquel yiyongereye ku bandi bantu basaga 1800 bamaze gusaba ibitaro byo mu Busuwisi
ngo bazahapfire nti yindi mpamvu iyo ari yo yosem ahubwo  ari ugushaka gupfa gusa.

Tito
DUSABIREMA