Hari icyo abanyeshuri bavuga ku gihano cyo gukubitwa mu mashuri

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye barasaba ko bajya bahabwa ibihano bijyanye n’amakosa baba bakoze ariko bitarimo gukubitwa.

Bagaragaza  ko igihano cyo gukubitwa inkoni kibagiraho ingaruka zirimo nko guta amashuri, kwangiza imitekerereze n’izindi zitandukanye.

Kwizera Patrick wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri GS Murira mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi ni umwe mu banyeshuri wagaragarije itangazamakuru ko amaze igihe atiga bitewe nuko mwarimu we yamukubise akamuvuna akaboko.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Flash Fm/Tv bavuga ko hari bamwe mu  barezi babigirazaho nkana bakabakubita bagamije kubashakaho icyubahiro, bagasaba ko bahabwa ibihano hakurikijwe amakosa bakoze ariko hatarimo icyo gukubitwa.

Uwitwa Ngabire Phiona wigwa muri G.S REMERA aragira ati “ Banza umenye umwana akoze ikosa ringana iki? Nonese igihano umuhaye kijyanye nibyo akoze? Umwana afite imyumvire yakuye mu rugo bigahura n’umwarimu ukeneye icyubahiro kirenze imirere umwana yahawe, wenda tuvuge asanze atanditse amasomo mu ikaye ye, ugasanga amukubise nk’inkoni icumi, biroroshye ko yamufata akamujyana hanze cyangwa se akamushyikiriza izindi nzego bakaba bamugenera igihano.”

Undi nawe wiga kuri iri shuri witwa  NISUZA Jerome aragira ati “ Hari igihe ureba umurezi ukuntu agiye kuguhanamo, ukabona ko atagiye kuguhana ahubwo ko agiye kugukubita, ibi bivamo ingaruka zikomeye zirimo guta ishuri , kwanga amasomo n’ibindi ariko muri make ugiye kumuhana ukamuahana kibyeyi , ntumuhane nk’utari umubyeyi.”

Ku ruhande rw’ababyeyi bemeza ko guhana umwana ubusanzwe ari ngombwa, ariko kugubita abanyeshuri ngo ntikijyanye n’igihe bitandukanye n’ibyakerera.

Uwitwa Nteziryayo Anastase aragira ati “ Ntabwo byakagombye kuba ikosa cyane umwana akeneye guhanwa bitewe n’ikosa yakoze, ku mwarimu rero guhanisha inkoni ntabwo bikwiye muri iki kinyejana turimo.”

Undi witwa Sewinkwavu Vincent aragira ati “Iyo ababyeyi n’abarezi bicaye hamwe bafata ingamba ku mwana nk’iyo yananiranye bagashaka ukuntu bamugira inama kenshi, biratinda akageraho akajya ku murongo.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire mu kigo cy’Urwunge rw’Amashuru rwa Remera, Bizimana Jean Baptiste abona bidakwiye ko umurezi akubita umunyeshuri.

Avuga ko nta marangamutima y’umujinya yakagombye kurenga inshingano z’umurezi.

Aragira ati “Buriya umuntu mukuru aba agomba kugenzura amarangamutima ye, ntabwo umwana muto yagutera umujinya bigeze aho kumuvuna, buriya hari ibintu byinshi uha umuntu bigatuma ajya ku murongo. Gukubita burya ntabwo ari igihano.”

Ministeri y’Uburezi igaragaza ko ikigo cy’amashuri cyakagombye kuba gifite amabwiriza agenga imyitwarire ku banyeshuri n’ibihano byayo kandi bikamenyeshwa ababyeyi.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi Dr. Isaac Munyakazi arasaba abayobozi b’amashuri kwitondera gutanga ibihano bikakakaye ku banyeshuri birimo n’igishobora gutuma umunyeshuri ata ishuri.

Aragira ati “Kumva ko uri umuyobozi w’ishuri, ukumva ko uri nk’akamana kica kagakiza. Ibihano bisaba ko bigomba gusobanurirwa ababyeyi bakabimenya, noneho igihano gisaba umwana kuva mu ishuri ngo atahe nticyemewe.”

Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yo muri Gicurasi 2017 yashyizeho imirongo migari ishingirwaho n’ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y’ishuri ry’incuke, iribanza, iryisumbuye, iry’inyigisho rusange n’ubumenyingiro, mu ngingo ya 26 avuga ko ibihano bigomba gutangwa hakurikijwe ikigero cy’imyaka umwana arimo.

Hari aho iyo ngingo igira iti “Kirazira gukubita, kubabaza umubiri mu buryo ubwo aribwo bwose, gusesereza gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.”

NTAMBARA Garleon