Kayonza-Mwili: barasaba ko icyumba cy’imyidagaduro bubakiwe gifungurwa

Urubyiruko    rwatujwe    mu   mudugudu   w’Icyitegererezo  wa   Rugeyo   mu  murenge  wa Mwili mu  karere   ka Kayonza    rurinubira   ko   icyumba bahawe   mu mudugudu   kidakingurwa   kandi cyarashyizwemo ibikoresho  byo    kubamara  irungu.

Icyo cyumba cyubatswe mu mudugudu w’Icyitegererezo, ‘Rugeyo IDP Model Village’.

Abaturage bawutujwemo bashima uruhare rwa leta mu mibereho myiza yabo, aho batanga urugero rw’uko Polisi y’u Rwanda iherutse kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, ‘Mituelle de Sante’.

N’ubwo aba baturage bishimira ibyo bagejejweho, bamwe mu rubyiruko bahatuye basaba ko icyumba cy’imyidagaduro bubakiwe cyafungurwa.

Umwe yagize ati” Ushinzwe kuyifungura atubwira ko hari ubwo hazamo akavuyo bigatuma bayifunga mu gihe kingana n’ukwezi kandi mu byo tubona ni abana baba bishima, bidagadura ari na ko berekana impano zabo, nta n’icyangirika kirimo.”

Undi na we yunga mu rye ati” Hari igihe banga ko twidagadura neza, urubyiruko nkatwe tuba dukeneye kureba udufilimi, kumva imiziki biradushimisha cyane, dukenera kubyina.”

Uru rubyiruko ruvuga ko rukeneye kuvanwa mu bwigunge cyane ko uwo mudugudu uri ahantu hihariye mu gice cy’icyaro bikaba byatuma batabona ahandi bidagadurira.

Bati” Twe turashaka ko mudukorera ubuvugizi tukajya twidagadura, tukerekana impano zacu, twishimishe twumve ko nk’urubyiruko iki cyumba kitugirire akamaro.”

Ubuyobozi  bw’umurenge   wa Mwili  buravuga  ko  iki cyumba gifunguwe ku manywa cyabarangaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Mwili Alex Nsoro Bright yagize ati” N’ubundi urubyiruko, abenshi ni abanyeshuri, ntabwo wafungura salle[Icyumba] saa tatu cyangwa saa yine za mugitondo ngo abantu bajye kurema filime, hari imirimo ababyeyi baba bashaka ko abo bana babakorera.”

Ni mu gihe n’ubusanzwe hari impaka hagati y’abakuze n’urubyiruko aho abakuze bishakira kureba amakuru na ho urubyiruko rukikundira kureba imikino, imiziki n’amafilime.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Mwili uherereye mu karere ka Kayonza watujwemo imiryango 52 y’abatishoboye barimo n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Inkuru ya Claude Kalinda