Gicumbi: Hari abagabo bagishyugumbwa gushaka abagore benshi

Hari abagabo bo mu karere ka Gicumbi bagifite imyumvire ishyigikira gushaka abagore benshi, hari n’abiyemerera ko bazitiwe n’ubushobozi buke naho ubundi bari kuba barashatse abagore barenze umwe.

Nyamara muri ako gace ingero z’imiryango  irimo ubuharike zigaragaza ko  irimo amakimbirane adashira.

Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru burasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kugira uruhare mu guhagarika abagabo bishora mu gushaka abagore benshi.

Turi mu santeri iherereye mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi, umugabo w’igikwerere utuye muri ako gace araranganije amaso mu bari aho abona abenshi ari igitsina gore, ntakindi yitayeho ahita abishingiraho mu kumva ko kuri we gushaka abagore benshi byaba ari ishema ku mugabo.

Ati “Rambura amaso urebe hano abakobwa nibo benshi kandi barahangayitse bakeneye abagabo, ikibazo bafite ni ukutarongora umugore wa kabiri, ubundi bazajya he mwa bantu mwe?”

Mu ntambwe nke tukiri muri iyo santeri undi mugabo bari mu kigero kimwe tumubajije niba koko nawe ashyigikiye gushaka abagore barenze umwe wisezerano ahubwo dusanga we yarazitiwe n’amikoro ye,  avuga ko atakwira abagore babiri naho ubundi aba yarashatse undi kera.

Ati “Njye namuzana mfite umutungo mwinshi, gutunga umugore umwe ni ubukene, mfite amafaranga nazana umugore wa kabiri, umugore wa mbere akaba aguhaye induru, wigira ahandi”.

Ku rundi ruhande ariko abagore baharitswe; ni ukuvuga abashatswe n’abagabo basanzwe bafite abagore nabo batanga ubuhamya bw’uko ari inshuro nke wabona amahoro no kuzuza inshingano z’abagize imiryango irimo ubuharike.

“Umugabo wese ujya mu nshoreke usanga nta  Mitiweri agira, usanga n’abana mu rugo batarya, kuko akenshi aba avuga ngo ndasangira na runaka se afite iki? Akirirwa muri ibyo abana be ni bo baba barwaye bwaki”. Umwe mu bagore baharitswe mu murenge wa Nyankenke.

Undi mubyeyi nawe wo mu murenge wa Nyankenke ntiyibuka neza igihe yashakiwe ari uwa kabiri, ariko agenekereje ni mu myaka nka 20 ariko kuva icyo gihe ahora mu ntonganya z’urudaca n’uwo basangiye umugabo.

Ati “Nabanye n’umugabo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, umugore wa kabiri amenye ko nahageze aza ari kwica igiti yica ibuye, ubwo habaye intambara kuva icyo gihe, nahatashye ari kuri Noheri na n’uyu munsi izo ntambara ziracyankurikiranye”.

Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru imwe muyikunze kuvugwamo ubuharike, busanga abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku mudugudu bafite inshingano zo gukoma mu nkokora uwari we wese ufite umugambi wo gushaka abagore barenze umwe, Gatabazi Jean Marie Vianney ategeka intara y’amajyaruguru.

Ati “ N’abayobozi b’inzego z’ibanze ntibakwiye kwemera ko n’uwo mugabo azana undi mugore muri uwo mudugudu muri ako kagari, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagakwiye kuba bubihagarika bataranabana, baba banabanye bakabatandukanya, kuko aba yishe amategeko kandi asenye n’urundi rugo”.

Imbere y’amategeko, mu Rwanda umugabo yemerewe  gushyingiranwa n’umugore umwe, umugore nawe akemererwa gushyingiranwa n’umugabo umwe.

Tito DUSABIREMA