Miliyoni zisaga 743 zakoreshejwe mu gusana ibyangijwe n’ibiza kuva muri Mutarama

Leta y’u Rwanda  yatanze akayabo ka Miliyoni zisaga 743 z’amafaranga y’u Rwanda mu gufasha abazahajwe n’ibiza mu mezi icyenda ya mbere y’umwakaka wa 2019.

Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA isaba abaturage gushyiraho akabo mu rwego rwo gukumira Ibiza bihombya igihugu bikanatwara ubuzima bw’abantu batari bake.

Hari mu kwezi kwa 3 uyu mwaka  nyuma y’iminsi 19 gusa imirenge hafi ya yose y’akarere ka Kirehe yibasiwe n’imvura  ivanze n’imiyaga myinshi, imirima n’amazu y’abaturage bibarirwa mu bihumbi bo muri ako karere birangirika bikomeye. Uku niko abaturage bangirijwe bari bameze icyo gihe.

“Aha hari hahinze ibijumba, hariya hahinze intoryi, urusenda n’intoryi ubu nta na kimwe tuzatoragura”. Umwe mu bagezweho n’ingaruka z’ibiza mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe

Ntabwo ari akarere ka Kirehe gusa kibasiwe n’ibiza mu mezi 9 ashize kuko imibare igaragazwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi igaragaza ko mu gihugu hose kuva mu kwezi kwa mbere kugeza magingo aya abantu 70 bamaze guhitanwa n’ibiza, 177 barakomeretse, ingo 4095 zirangirika mu gihe imyaka yari ku buso bwa ha zisaga  6708 nayo yangiritse n’ibindi birimo amashuri imihanda n’amavuriro birangirika.Akayabo ka Miliyoni zisaga 743 z’amafaranga y’u Rwanda niyo yakoreshejwe mu gusana ibyangijwe n’ibyo biza

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ihera kuri iyo mibare mu kugaragaza igihombo igihugu cyagize ari nako isaba uruhare rwa buri wese mu kwirinda Ibiza.Kamayirese Germaine ni Minisitiri muri muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Ati”umuntu avuze iyo mibare ikigaragara ni uko mu mezi 9 gusa umuntu arebye ibyo tumaze guhomba nk’igihugu ni ibintu byinshi,turibwira ko muri uku kwezi kwahariwe gukumira Ibiza,twifuza ko buri munyarwanda yashyiraho ake kugira ngo igihugu kidakomeza kuhahombera”

Iyi Minisiteri ifite ubutabazi mu nshingano yizeye ko ukwezi kwahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza yatangije kuri uyu wa kabiri kuzasigira abaturage ubumenyi bubashoboza gukumira Ibiza aho bishoboka.

Iyi Minisiteri iburira abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo,kugira uburyo bwo gufata amazi yimvura asenya akanangiza, kandi abubaka bakabikora mu buryo buboneye.

Tito DUSABIREMA