Perezida Paul Kagame yarahiriye manda ya kane nka perezida w’u Rwanda aho nyuma yashimiye Abanyarwanda icyizere bongeye kumugirira, abizeza ko ibyo bifuza byose “tuzabigeraho”.
Mu muhango waranzwe n’akarasisi gakomeye ka gisirikare, imbere y’Abanyarwanda ibihumbi za mirongo bari buzuye stade Amahoro, n’abakuru b’ibihugu bya Afurika barenga 20, Paul Kagame yavuze ko “hari igisobanuro kimbitse mu mibare” yagaragaye mu bihe byo kwiyamamaza n’ibyavuye mu matora.
Kagame yatsinze amatora yo mu kwezi gushize ku majwi 99%, indorerezi zo mu miryango y’ibihugu bya Afurika zavuze ko aya matora “yagenze neza cyane muri rusange”, gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko intsinzi ya Kagame ari we ubwe uyigenera, nyuma yo gukoresha ingufu mu gucecekesha abatavuga rumwe na we.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwageze ku bintu birenze ibyari byitezwe, ati: “birenze ibyo amagambo yasobanura, ushingiye ku ho twahereye”.
Yongeyeho ati: “Iyi manda nshya rero, ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho.
“Kuki se n’ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza, ntabwo ari ukurota, birashoboka. Twabikora, kandi tuzabikora.”
Biciye muri manifesto y’ishyaka ryamwamamaje FPR-Inkotanyi kuri manda atangiye ya 2024 – 2029, ibi ni bimwe mu by’ingenzi Kagame yemeye kugeza ku Banyarwanda:
- Kugeza amazi n’amashanyarazi aho ataragera ku 100%
- Kubaka amazu ahendutse mu korohereza abantu kubona amacumbi mu mijyi
- Kuzamura umusaruro w’umuhinzi ku 8% buri mwaka
- Kuzamura umusaruro w’inganda kuri 13% buri mwaka
- Guhanga imirimo 250,000 buri mwaka
- Kubaka no gusana hafi 1,100km z’imihanda ya kaburimbo
- Kurangiza ikibuga cy’indege cya Bugesera
- Ishuri ryigisha gutwara indege no gucunga ibibuga byazo
- N’ibindi…