Nyagatare: Abatujwe mu mudugudu w’ihuriro bahangayikishijwe nuko inzu bubakiwe zizabagwaho

Hari abaturage batujwe mu mudugudu wiswe Ihuriro, mu murenge wa Gatunda, mu Karere ka Nyagatare, bafite impungenge z’uko inzu bubakiwe zishobora kubagwira kuko ari mu manegeka.

Umwaka urashize, abaturage bari bakennye kurusha abandi bo mu bice bitandukanye by’uyu murenge, batujwe mu mudugudu umwe  bawita Ihuriro.

Uyu mugudu wubaswe ku bufatanye na Leta n’imiganda y’abaturage.

Nyuma y’umwaka umwe inzu zubatswe zatangiye gusatagurika, imicanga nayo yavuyeho ndetse n’amafondasiyo yarangiritse.

Abaturage baravuga ko bafite impungenge z’uko nta gikozwe, izi nzu zishobora kubagwira, dore zubatse ku butaka bw’igishonge.

Umwe yagize ati “Iyo imvura iguye ikibazo duhura na cyo ni amazi ava mu butaka akaza mu nzu, amwe muri yo yaranahomotse. Hagize Ibiza bibaho twakomererwa.”

Mugenzi we yagize ati “Duhora twiteguye ko twapfa kubera imvura iragwa imiyaga ikaza igahuha. Njye naravuze ngo nsubire mu bucumbitsi se narabonye inzu?.’’

Barakeka ko izi nzu zaba zarasondetswe ubwo yarimo yubakwa, kuko batumva neza uburyo ashobora gusenyuka mu gihe cy’umwaka umwe.

Barasaba leta gukurikirana imiterere y’iki kibazo, kuko imivu y’amazi yatangiye kwinjira muri izi nzu.

Umwe yagize ati “Guhangayika byo turahangayitse. Iyo tubonye imvura igiye kugwa ubwo ni bya bibazo, ntiwavuga ngo imvura iraguye ngo ujye mu buriri wirambike, ni uguhagarara ugategereza ko ya mvura iri bugabanuke.’’

Mugenzi we ati “Twasaba kugira ngo mutuvuganire, aya mazu bagire ikindi kintu bayakoraho kuko tuba duhangayitse. Uzi kugira ngo imiryango ingana gutya ibe yagwa mu cyiza imvura iguye!”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatunda, buvuga ko bwafashe umwanzuro wo kubakira aba baturage aha hantu, kubera ko ariho hari ubutaka bwa leta.

Icyakora Umunyabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bwana Rusakaza Alphonse, avuga ko bagiye kugenzura aka gace kugira ngo bahacukure imiyoboro y’amazi, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’aba baturage.

Yagize ati “Biterwa n’imiterere y’ahantu. Hariya hantu ubutaka bwaho ni ubushongi, turashaka kuzahakorera inyingo, bakahaca rigoli (imiyoboro y’amazi) ituma ubwinshi bw’amazi bugabanuka.’’

Muri uyu mudugugudu wiswe Ihuriro utujwemo imiryango isaga 40, washinzwe ahantu hasa nahihishe mu mpinga y’umusozi,  kuko nta mihanda ugerayo.

Magingo aya, abaturage bakomeje kugira impungenge z’imihindagurikire y’ikirere ishobora kubagiraho ingaruka.

Ntambara Garleon