Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Giannis Antetokounmpo yegukanye igihembo cya NBA ‘MVP’ - FLASH RADIO&TV

Giannis Antetokounmpo yegukanye igihembo cya NBA ‘MVP’

Antetokounmpo ukinira Milwaukee Bucks, nyuma yo kwegukana iki gihembo, yavuze ijambo ryuzuye amarangamutima ashimira abatoza be, abakinnyi bakinana na se umubyara, Charles, witabye Imana azize indwara y’umutima muri Nzeri 2017.

Yagize ati “ Ndashakaka gushimira data. N’ubwo kuri ubu tutari tutari kumwe. Mu myaka ibiri ishize, nari mfite intego mu mutwe wanjye ko nzaba umukinnyi uruta abandi muri uyu mukino kandi ko ngiye gukora uko nshoboye nkafasha ikipe yanjye kubona intsinzi nanjye nkatwara igihembo cya MVP.”

Yakomeje agira ati “ Buri munsi iyo ninjiye mu kibuga, mpora ntekereza ku mubyeyi wanjye bikantera ishyaka, rituma nkina cyane kandi nkakomeza gutera imbere.”

Antetokounmpo yayoboye ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma mu gice cy’Iburasirazuba, ariko baza gutsindwa na Toronto Raptors yanakomeje igatwara igikombe.

Antetokounmpo niwe mukinnyi ukomoka mu Bugiriki waje mu ikipe ya NBA All-Star, akanashyirwa mu bazatorwamo umukinnyi mwiza ukina yugarira (Defensive Player of the Year).

Kubera ingano ye n’ibiro 109, indeshyo ya santimetero 211 n’uburyo akina, Antetokounmpo yahimbwe akazina ka “Greek Freak”. Izina rye risanze amazina nka Kareem Abdul-Jabbar, watwaye iki gihembo ubugira gatatu, nk’umukinnyi rukumbi wa Bucks wahawe iki gihembo cya MVP, nk’uko iyi kipe ibitangaza. Umutoza wa Antetokounmpo, Mike Budenholzer nawe yabaye umutoza mwiza w’umwaka (NBA Coach of the Year).

Uwakanyujijijeho Shaquille O’Neal niwe wayoboye umuhango wo gutanga ibihembo bya NBA,  ku bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2018/2019.

Mu bandi batwaye ibihembo harimo Luka Dončić ukinira ikipe ya Dallas Mavericks, watwaye igihembo cy’umukinnyi mushya mu ikipe witwaye neza(Rookie of the Year),Rudy Gobert wa Utah Jazz wegukanye icy’umukinnyi ukina neza wugarira (Defensive Player of the Year) na Pascal Siakam unaherutse gufasha Toronto Raptors kwegukana igikombe cya NBA cyayo cya mbere, wegukanye icy’umukinnyi wazamuye urwego (Most Improved Player).

Luca Doncic waje muri NBA avuye muri Real Madrid niwe wabye Rookie of the Year
Rudy Gobert wa Utah Jazz wegukanye icy’umukinnyi ukina neza wugarira
Umunya-Cameroun Pascal Siakam uherutse no kwegukana igikombe cya NBA

Leave a Reply