“Rayon Sports yampaye Noheli n’ubunani hakiri kare, ndishimye” Umutoza Ivan Minaert

Umubiligi wahoze atoza Rayon Sports, Ivan Jack Minaert yashimiye Martin Rutagambwa  na Prosper Muhirwa  bamwirukanye muri Rayon Sports mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikaba byatumye iyi kipe icibwa arenga  miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ivan Minaert wari umutoza mukuru wa Rayon Sports  mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2018-2019 akaza no gusezererwa n’iyi kipe nyuma y’amezi atatu yonyine, afatanyije n’umunyamategeko we Murindahabi Olivier bareze Rayon Sports mu kanama nkemurampaka ka FERWAFA bavuga ko iyi kipe yirukanye uyu mutoza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aka kanama nako nyuma yo kumva impande zombi kafashe imyanzuro ikakaye ireba cyane ikipe ya Rayon Sports kayitegeka gutanga amadorali ya Amerika ibihumbi 35 535 kuko yakoze amakosa yo gutandukana n’uyu mubiligi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aya mafaranga Rayon Sports igomba gutanga akubiyemo ibirarane by’imishahara uyu mutoza yagombaga kujya ahabwa nk’umutoza mukuru, aya kandi akaba anakubiyemo ibihumbi 10 by’amadorali y’Amerika azahabwa umu avoka wa Ivan Minaert nk’uko amategeko abiteganya.

Akimara kumenya imyanzuro y’aka kanama Ivan Minaert yatangaje amagambo yuje ubwishongozi ku bari abayobozi ba Rayon Sports bagize uruhare mu iyirukanwa rye avuga ko batumye arya noheli n’ubunani hakiri kaare.

Ubutumwa yasangije abanyamakuru anyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa WhaApp, uyu Mubigili yagize ati:”Ndashmira cyane Prosper na Martin kuba batumye FERWAFA impa impano ya noheli n’ubunani hakiri kare, ndishimye cyane.”

Ibi uyu mugabo akaba yabivuze agagaragaza ko yishimiye ibyavuye mu myanzuro y’akanama nkemurampaka ka FERWAFA ariko anongeraho ko igihe Rayon Sports itakubahiriza iyi myanzuro ikirego cye yiteguye kukigeza no mu buyobozi bwa CAF n’ubwo Rayon Sports yo yamaze gutangaza ko igiye kujuririra iyi myanzuro.

UWIRINGIYIMANA Peter