Perezida Kagame yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Mozambique

Perezida Paul Kagame yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO, yahoze ari umutwe w’inyeshyamba ikaza guhinduka ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemewe mu gihugu.

Amasezerano aheruka yemeranyijweho ku wa 1 Kanama 2019 muri Pariki y’Igihugu ya Gorongosa, aho RENAMO yari imaze igihe ishinze ibiro bikuru by’igisirikare cyayo.

Amasezerano yasinyiwe mu murwa mukuru w’iki gihugu Maputo, ahitwa Praça da Paz.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasabye abaturage bose b’igihugu ke gukurikirana uyu muhango ukomeye ugamije kugarura ubumwe n’Ubwiyunge.

Abakuru b’Ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, uwa Africa y’Epfo, uwa Zambia, Namibia, na Madagascar, ndetse na Visi Perezida wa Zimbabwe, n’umwe mu bahoze bayobora Tanzania bari i Maputo muri uyu muhango.

Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, Dr Moussa Faki Mahamat na we ari mu batumiwe muri iki gikorwa.

Abinyujije kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yanditse ko na Perezida Kagame yitabiriye isinywa ry’ayo masezerano.

Yagize ati “Uyu munsi ndi i Maputo muri Mozambique, mperekeje Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu gikorwa cy’amateka kuri iki gihugu, cyo gusinya amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge hagati ya Guverinoma na RENAMO.”

Aya masezerano yitezweho kurangiza burundu umwuka w’intambara imaze imyaka 16 ishyamiranyije impande zombi, igahitana abasaga miliyoni.

flash.rw