Ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB cyavuze ko kuba cyubaka inzu zo guturamo zihenze ari amakosa bityo ko kigiye kuyakosora kikubaka inzu zihendukiye buri wese.
Ibi cyabitangaje kuri uyu wa 19 Kanama 2019, mu kiganiro cyagiranye n’abanyamakuru.
Iki kiganiro cyari kigamije kuvuga uko gihagaze kuva muri Nyakanga 2018 kugera muri Kamena 2019, Bwana Richard Tusabe umuyobozi mukuru wa RSSB imbere y’itangazamakuru yemeye amakosa yakozwe n’ikigo ayoboye yo gushora imari mu kubaka inzu zo guturamo zirenze ubushobozi bwa benshi mu banyamuryango b’iki kigo.
Mu kugaragaza uburemere bw’amakosa yakozwe, Bwana Tusabe yifashije urugero rwa Mwarimu yibaza ko uyu yazabona inzu ye mu gihe iki kigo cyaba gikomeje kubaka inzu ihenze.
Ati “Ni ukuvuga ngo urugero umuntu w’umwarimu, azatunga inzu ye ari uko bigenze bite? Kuki niba ufite inzu ya miliyoni 400 kuko udafite inzu ya miliyoni 15 ku buryo ba banyamuryango bawe bose bibona muri ya mazu wubatse, icyo ni icyaha ndabizeza ko nzagikemura, yewe nibyanga na ziriya zindi nzazivamo aho kugira ngo ngire icyaha cyo kubakira abantu bamwe nazo nazireka bakirwariza n’amabanki.”
N’ubwo RSSB yiyemeje kubaka amazu aciriritse buri wese yibonamo, Ntakirutimana Francois umunyamabanga wa Sendika y’Abakozi COTRAF Ishami ry’Inganda n’Ubwubatsi agaragaza ko uyu mushinga uzashoboka ari uko imibereho y’umukozi ihindutse yaba mu bijyanye n’umushahara ahembwa n’ikizere cyo kuramba mu kazi.
Ati “Mu mwaka wa 2014 twakoze ubushakashatsi buza kutwereka ko imishahara y’abakozi iri hagati y’ibihumbi 20 n’ibihumbi 200, uwo mukozi uhembwa ibihumbi 20 ko yabuze icumbi azakura he umwenda wa Miliyoni 10? Ikindi twibaza akazi mu Rwanda gateye gateumukozi w’umunyarwanda ukorera abikorera afite umutekano mu kazi?”
“Cyane ko nitujya kureba abanyamuryango benshi ba RSSB ni abo mu rwego rw’abikorera, abo bakozi buri gihe baba biteguye kwirukanwa, njyewe nkavuga rero RSSB kugira ngo itazanahomba Leta nibafashe abakozi bo mu rwego rw’abikorera babanze bagire umutekano mu kazi, habeho amategeko abizeza ko ejo cyangwa ejo bundi batazirukanwa mu kazi.”
I Gasogi mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo ni hamwe mu hateganyijwe kubakwa amazu aciriritse agera kubihumbi birindwi, imwe ifite agaciro kari hagati ya Miliyoni 10 na 20.
Kuri ubu ngo haratakerezwa uko ushaka inzu yazajya yishyura mu gihe kirekire.