Muhanga: Guverineri yasohoye abaje mu nama imbokoboko bajya kugura amakaramu n’amakaye bandikaho

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Muhanga, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel yasabye bamwe mu bayitabiriye ko basohoka bakajya kugura amakaye n’amakaramu yo kwandikaho ibivugirwa mu nama kuko bari baje imbokoboko.

Ni Inama iba rimwe mu mezi 6 ihuza Inzego kuva ku Midugudu, Utugari, Imirenge, Akarere n’Abikorera muri Muhanga.

Iyi nama Kandi yari ifite ibiganiro bitandukanye bigera ku 10.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel wari umushyitsi Mukuru, yafashe umwanya azenguruka mu bantu asuzuma niba barimo gukurikirana no kwandika ibyo biganiro.

Mu gusuzuma yatunguwe no kubona hari abadafite amakayi n’amakaramu bakoresha mu kwandika ibyari byigirwa mu nama.

Yagize ati “Iyo waje mu nama ugomba kwandika imyanzuro yayo kugira ngo ubone icyo ubwira abo Uhagarariye.”

Guverineri Gasana yasabye ko basohoka bakajya kugura ayo makayi n’amakaramu bakagaruka gukurikira inama.

Mushimiyimana Flavienne wo mu Mudugudu wa Nyaruhora, Akagari ka Mbiriri mu Murenge wa Nyarusange, avuga ko uwagombaga kwitabira inama ari Umukuru w’Umudugudu akaba yayijemo atiteguye.

Ati “Naje ntiteguye ni yo mpamvu, gusa bimpaye isomo ibimbayeho ntibizongera.”

Ngiriyambonye Philbert, Umukuru w’Umudugudu wa Nyabagwiza, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga, avuga ko amaze kumva  itangazo rya Guverineri yahise yitabaza urupapuro kuko ari rwo yari afite.

Ati “Nasanze ibyo Umuyobozi yadusabaga ari ukuri kuko ubwinshi bw’Ibyavugiwe mu nama umuntu adashobora kubifata mu mutwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko ari amabwiriza basanze bazi, akavuga ko benshi mu batayakurikiza ari abasanzwe bakerererwa inama kandi batinda kumva impinduka.

Yagize ati “Ndizera ko batazongera gukora ayo makosa ukurikije akamaro iyi nama ifite.”

Uwamariya yavuze ko gusoma no kwandika batarabigira Umuco, kuko iyo udasoma no kwandika birakugora.

Muri iyi nama Mpuzabikorwa y’Akarere bibukijwe ko imihigo y’Umwaka wa 2019-2020 watangiye hakaba hashize amezi abiri.

Source: umuseke