RIB yataye muri yombi abacyekwaho kwica umuntu ku Gisozi barimo n’umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umurambo wasanzwe mu modoka mu mudugudu wa Rubingo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, ari uwa Callixte Ndahimana w’i Kamonyi. Mu bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwe harimo umugore we.

RIB ibinyujije ku rukutwa rwayo rwa Twitter itangaza ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko nyakwigendera yaba yarishwe kubera amakimbirane yari afitanye n’uwo bashakanye.

RIB yongeyeho ko iperereza rigikomeje.