Mu gihe Kiliziya gatulika itangira ubukangurambaga mu kwezi kwahariwe impuhwe no gufasha abababaye, CARITAS Rwanda ivuga ko abanyarwanda amateka babayemo y’ububabare atuma bashobora gufasha ababikeneye.
Ubufasha bukunze gutangwa muri iki gihe ni imyambaro, amafranga, ibiribwa n’ibindi, kandi ngo iki gikorwa nta kiciro runaka kiba kireba ni buri wese ubishoboye.
Kuri ubu mu Rwanda harabarurwa ibihumbi by’impunzi z’Abarundi n’abakongomani mu nkambi zinyuranye hirya no hino.
Aba bose ngo akenshi ubufasha bagenerwa buturuka mu mikoro y’abanyarwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uku kwezi kw’impuhwe no gufasha abakennye, Padili Twizeyumuremyi uyobora Caritas ya Kigali,avuga ko ubusanzwe gufasha ari ibisanzwe biba mu muco nyarwanda.
Icyakora ariko abanyarwanda barasabwa kwitanga bagafasha abababaye mu mpande zose z’igihugu, kandi buri wese mu bushobozi bwe ngo hari uwo yafasha.
“Turasaba buri wese uko yishoboye agira icyo yigomwa muri uku kwezi k’urukundo, agafasha abababaye. Mu Rwanda hari abana bo kumuhanda, hari abakobwa babyaye bakeneye ubufasha, hari impunzi zo mu bihugu by’u Burundi na RDC, aba bose babaho kubera impuhwe z’abagiraneza. Uko buri wese yifite akwiye gutanga impano ikagera kuri aba bantu bababaye.”
Igikorwa cyo gufasha kigitangira abantu ngo nibabyumvaga neza kuko wasangaga hakusanywa amafranga atagera kuri miliyoni, ariko uko imyaka yagiye ishira abantu bagiye babyumva, ubu haboneka amafaranga abarirwa muri miliyoni 40 z’amafranga y’u Rwanda.
Mu bafashwa haba abatarabashije kugerwaho n’ubufasha leta isanzwe igenera abaturage batishoboye.
Narame Grace ushinzwe ibikorwa byo gufasha muri CARITAS avuga ko ubu bukangurambaga bukwiye kugera kuri buri wese, kuko ntabushobozi buba buke.
Ati “Dukwiye kwita kuri abo bantu badafite umuntu n’umwe ubitaho, tukabagaragariza urukundo rw’Imana…Ubu turashaka ko abana bato mu mashuli batozwa urukundo bakiri bato, bigishwe gukunda bagenzi babo bakiri bato, kuko bakura bafite ubumuntu.”
Umuco w’ubufasha no kugira neza mu Rwanda, ufite imizi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho igihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo bikomeye byasabaga ko buri muntu ufite umutima w’impuhwe yitanga.
Mu 1997 nibwo byatangijwe n’Abepiskopi gatulika mu Rwanda.
Iki gitekerezo ngo cyaturutse ku kurwanya umuco wo gusabiriza wari umaze gusa n’icyorezo mu gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugeza ubu ibi bikorwa bikorwa na buri wese ugamije kwigomwa ngo atabare uri mu kaga, yaba mu Rwanda se yaba mu mahanga.
Alphonse TWAHIRWA