Duhagaze neza mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga ariko haracyari ibyo gukorwa Me Evode UWIZEYIMANA

Leta y’ u Rwanda isanga hari byinshyi byakozwe mu  gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanaga akumira ibyaha byibasira inyokomuntu  kuva Jenoside yakorewe abatutsi irangiye.

N’ubwo umuryango utabara imbabare ku isi ‘Croix Rouge’ nawo wunga mu rya Leta y’u Rwanda, ariko nanone ngo n’abakiri bato bakwiye kwigishwa iby’aya masezerano  kuko abatayazi aribo bayica.

Buri myaka 2, abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), bateranira mu nama ibera mu  gihugu kimwe kiri muri uyu muryango.

Iyi nama ibanzirizwa n’izindi zitandukanye zo kurebera hamwe aho ubuzima mu bihugu bigize uyu muryango wa (Commonwealth) buhagaze, mu byiciro bitandukanye.

Mu gihe habura amezi macye ngo iyi nama ibere mu Rwanda, Leta y’u Rwanda isanga hari ibyakozwe mu gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu, kuva jenoside irangiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode,  avuga ko n’ubwo u Rwanda ruhagaze neza  ariko na none hakiri ibyo gukorwa.

Ati “Ntabwo dukwiye kwishima ngo tuvuge ngo dukora neza, ngo twumve ko twageze aho dushaka. Na twe turacyafite icyo gukora, ariko twebwe nk’u Rwanda navuga ko ari ibintu biba bishingiye no ku miyoborere y’igihugu, ubumuntu kuko ikiremwamuntu kigomba kwitabwaho, cyane cyane iyo gifite ingorane, impunzi twakira bya bindi bavuga ngo ahatari umwaga urukwavu rwisasira batanu. Nta n’ubwo turi igihugu gifite ubutunzi bwinshi ariko dufite ubumuntu.”

Icyakora Minisitiri Uwizeyimana avuga ko kubahiriza amasezerano mpuzamahanga ku kurwanya ibyaha bikorera inyokomuntu muri rusange, areba ibihugu biri mu ntambara ndetse n’ibivuye mu ntambara.

Hagati aho ariko Umuryango Ppuzamahanga Utabara Imbabare ku isi ‘Croix Rouge’ ishami ry’u Rwanda usanga ari ngombwa ko Abanyarwanda bamenya aya mabwiriza n’amategeko.

Apollinaire Karamaga ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Croix–Rouge y’u Rwanda, ahamya ko abica aya mategeko n’amabwiriza ari uko baba batayazi.

Yagize ati “Amategeko yo mu ntambara ni amategeko tuba dushaka ko umuntu wese ayamenya buri munsi, cyane cyane duhera no ku rubyiruko… abantu kenshi bayica ni uko baba batayazi”

Muri rusange ‘Croix Rouge’ mpuzamahanga ishima intambwe u Rwanda rwateye mu gukumira ibyaha byibasira inyoko muntu, kuva mu myaka 25 ishize.

Kuri Dr. Helen Durham Umuyobozi muri Croix rouge mpuzamahanga ushinzwe amabwiriza n’amategeko mpuzamhanaga, ngo ibihugu bikiri mu ntambara nka Congo Kinshasa na Sudani y’Epfo bikwiye gufatira urugero ku Rwanda uko rwashoboye gukumira ibi, byaha na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.

Yvonne MUREKATETE

Leave a Reply