Perezida Paul Kagame yatangaje ko ahora azirikana inshingano afite, kandi ko ari ngombwa guharanira gukora inshingano zawe kurusha gutekereza ko hari undi uraza kuzikora, ari naho akura imbaraga zo gukora ibintu byinshi kandi mu gihe gito.
Ni ubutumwa yahaye urubyiruko ku wa Gatandatu, rwakoraniye muri Serena Hotel haganirwa ku kwihangira imirimo. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’umushoramari ukomeye wo muri Zimbabwe, Strive Masiyiwa, washinze ikigo cy’itumanaho cya Econet, ari nawe nyiri Liquid Telecom.
Bimaze kumenyerwa ko hari ubwo Perezida Kagame aba ari nko mu mahanga, ukumva mu masaha make yageze i Kigali arimo gufungura igikorwa runaka cyangwa ari mu nama ku ngingo runaka, ku buryo bamwe bibaza niba agira umwanya wo kuruhuka.
Rumwe mu ngero za hafi ni igihe muri Mutarama 2019 Perezida Kagame yafunguraga Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera. Yageze i Butaro akiva mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu yaberaga i Davos mu Busuwisi.
Mu biganiro n’urubyiruko, Jacques Nyirinkindi ukora muri Andela yabajije Perezida Kagame aho akomora izo mbaraga, amusaba kubasangiza ubwo buzima kuko bishobora kubatera umuhate nka ba rwiyemezamirimo, mu buryo bayobora ibigo byabo.
Perezida Kagame yavuze ko agerageza kwikoresha ubwe, kandi inshingano ufite n’umutima nama biba bigomba kuguha uko unoza inshingano zawe, cyane ko we nta handi yabivomye.
Yakomeje ati “Abo mbana na bo mu rugo babizi neza, hari ubwo njya kuryama nkibuka ikintu ntakoze cyangwa kikaba igitekerezo kije, nkabyuka ngatangira gukora. Hari ubwo mwabonye nandika kuri twitter mu ijoro hafi saa munani, niba nabonye ko hari ikibazo mu mutwe hakaza igitekerezo, mpita ntekereza ko nindara ntabikozeho, nshobora kubyibagirwa cyangwa ibindi bishobora kuza mu mwanya nabikoramo, nkasubira inyuma nkagerageza kubikora.”
“Ariko biterwa no kubona igishoboka kuri wowe, ntabwo ugomba gutegereza ko hari umuntu uza kubikora, ntabwo wavuga ngo reka nduhuke undi muntu araza kubikora, witekereza ko undi muntu ari we uza kubikora, tekereza ko ari wowe ugomba kubikora.”
Perezida Kagame yanabajijwe inzozi zikomeye afite cyangwa ikintu gikomeye yifuza mu myaka iri imbere avuga ko ari ukubona u Rwanda rutera imbere ku rwego rukomeye.
Yakomeje ati “Ni ugukomeza kubona u Rwanda, Afurika, bitekanye, bitera imbere, bigera ku burumbuke ku baturage bacu no kuba aho dukwiye kuba turi, aho abenshi bamaze gufata nk’ibisanzwe.”
“Abantu bamwe hejuru aho babifashe nk’aho ari uko bigomba kumera, twe turimo kugerageza kureba uko twahagera, nifuza ko natwe tuhagera kandi tukahagera dukoresheje imbaraga n’ubushobozi byacu, kubera ko byose turabifite, ndahamya ko urubyiruko ruri hano, urungano ruzaza nyuma yabo ndetse n’abandi, ndatekereza ko ari ko bakwiye kubona ibintu. Nizo nzozi zanjye.”
Strive Masiyiwa we yavuze ko indoto ze ari ukubona urubyiruko rurushaho guhanga imirimo, kandi ko ibikenewe byose birimo n’ubushake bwa politiki, bihari.
Masiyiwa yongeyeho ko mu byumweru bibiri bishize yari muri Silicon Valley muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, agerageza kuganira n’abashinze ibigo binyuranye ngo abashe kumva imikorere igenderwaho.
Yagaragaje ko hari uburyo bwakozwe butuma nk’ibigo bigitangira bihabwa amafaranga atuma bibasha gukora, kandi ayo aba atari inguzanyo za banki kuko zahuhura imikorere y’ibyo bigo bigitangira.
Yakomeje ati “Ujya mu mabanki iyo umaze kwigira hejuru, icyo uba ukeneye ni abantu, nko muri Silicon Valley babaha amafaranga kandi bazi ko icyenda mu icumi batazagera ku ntego, ariko hagasigara ikigo kimwe gihinduka Facebook, kimwe gihinduka Twitter.”
“Kandi n’iyo batsinzwe babicaza hasi bakabaza ibibazo byinshi ngo ni iki cyagenze nabi, ni irihe somo mubonye, bati ba ufashe umwanya nzaguha andi mafaranga ku yindi ntambwe uzagerageza. Ni ibintu bitandukanye na hano, iyo utsinzwe biba birangiye.”
Yavuze ko iyo mikorere ariyo ikenewe no muri Afurika, atanga urundi rugero kuri Israel, ko nayo ari yo mikorere imaze kwimika, ku buryo hari intambwe ikwiye guterwa mu kubona abashoramari bashyigikira ba rwiyemezamirimo, bakabaha inkunga bakeneye.
Yakomeje ati “Bizashoboka. Hari ibiganiro byinshi birimo kuba na hano muri Afurika, kandi mfite icyizere ko u Rwanda ruzafata iya mbere, rukaduha iyo mikorere, mfite izo nzozi.”
Perezida Kagame yavuze ko hari intambwe irimo guterwa mu kubaka iyo mikorere, hagamijwe gushaka ishoramari rijya mu bihangira imirimo, aho u Rwanda rwashyizeho ikigega gifasha abahanga udushya, Rwanda Innovation Fund, kandi ko ayo mafaranga atazajya atangwa nk’aya banki.
Yakomeje avuga ko akenshi iyo havugwa Afurika usanga ibintu bitumvwa neza, aho ibihugu bya Afurika bikwiye kwishyira hamwe bigashyiraho bene ibyo bigega, ndetse bikagenda bigaragaraza ibishoboka ku buryo haboneka icyizere mu bashoramari mu bijyanye na Afurika.