Emir wa Qatar aratanga igihembo cyamwitiriwe i Kigali

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani ategerejwe i Kigali, mu muhango wo gutanga ibihembo byamwitiriwe ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’ bihabwa abantu babaye indashyikirwa ku Isi mu kurwanya ruswa no kwimakaza ugukorera mu mucyo.

Ni umuhango uraba kuri uyu wa mbere muri Kigali Conventional Centre

‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’] ni ibihembo bitangwa na Qatar ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC).

Mu butumwa ibiro ntaramakuru bya Qatar ‘Qatar News Agency’ byashyize kuri Twitter byemeje ibijyanye n’aya makuru bivuga ko Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani yahagurutse muri Qatar yerekeza mu Rwanda.

Biti”Nyiri cyubahiro Umuyobozi w’ikirenga yahagurutse Doha ku wa mbere mu gitondo yerekeza mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, aho yitabiriye ibihembo bya Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award”.

Ibi bihembo ngaruka mwaka bya ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’ ni inshuro ya kane bitangwa ariko akaba ari ubwa mbere bitangiwe ku mugabane wa Afurika.

Inshuro eshatu ziheruka byatangiwe muri Malaysia, Genève, ndetse no ku biro by’Umuryango w’Abibumbye i Vienne muri Austria.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byitezwe ko byitabirwa n’abantu 600, barimo ababihabwa n’abagize inama y’ubutegetsi y’abategura ibi bihembo.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani bategerejwe mu muhango wo gutanga ibi bihembo.

Minisitiri Busingye aherutse kuvuga ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira ibi bihembo kubera agahigo ka Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda muri rusange mu kurwanya ruswa.

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane yasohotse umwaka ushize yashyize u Rwanda ku mwanya wa Kane muri Afurika mu kurwanya ruswa, aho rukurikira Seychelles, Botswana na Cape Verde.