Ibisindisha imbere mu bitera impanuka zo mu muhanda-Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda irasaba abashoferi batwara imodoka zijya mu ntara no mu mujyi wa Kigali, kwirinda ibisindisha igihe bagiye gutwara ibinyabiziga. Ubu ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa mbere mu bukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda bwiswe ‘Gerayo Amahoro’.

Ubukangurambaga ‘Gerayo Amahoro’ bugamije kugabanya impanuka zo mu muhanda, byagaragaye ko zihitana umubare munini w’Abanyarwanda.

Ubwo kuri uyu wa mbere bwibanze ku gukangurira abatwara ibinyabiziga byerekeza mu ntara no mu mujyi wa Kigali.

Theogene Sindambiwe, umwe mu bashoferi hari inama agira bagenzi be.

Ati “Ahanini icya mbere tugomba kwirinda ni ukuba twagenda dutwaye ibinyabiziga twasinze, ikindi ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda kenshi nk’ibyapa mu gihe tugeze mu nzira y’abanyamaguru (Zebra crossing), twabona hari abagenzi bashaka kwambuka, tukabaha uburenganzira bwo kwambuka. Ubwo rero natwe tukumva ko  abagenzi dutwara tugomba kubagezayo amahoro.”

Ikigo gicuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ni umufatanyabikorwa muri ubu bukangurambaga bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda.

Umukozi mu ishami ry’itumanaho muri Bralirwa Aline Pascal Batamuriza, asanga na nyuma y’akazi ibinyobwa bisembuye bigomba kunywana ubushishozi.

Ati “Dukomeza kubabwira ko gutwara abantu bagomba kubatwara nta kintu cy’ibiyobyabwenge bafashe, kugira ngo n’abo batwaye babashe kubagezayo amahoro, ariko nanone batekereza ko abo basize mu rugo bagomba gutaha bakabasanga amahoro.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yerekana icyizere ku musaruro w’ubu bukangurambaga .

Ati “Ibitera impanuka ni byinshi ariko icyibanze ni imyumvire ya muntu. Turarwana ni uko twareba ko imyumvire yahinduka. Ntabwo rero twavuga ngo tumaze gukora inyigo igaragaza ko ubukangurambaga bw’iminsi itanu bumaze kugira icyo buhindura, ariko icyo twizera ni uko nyuma y’ibyumweru 52, hari ikizaba cyaramaze guhinduka.”

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda buzamara ibyumweru 52. Hashize ibyumweru bitanu butangijwe.

AGAHOZO Amiella

Leave a Reply