Perezida Kagame yageze muri Gabon mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Paul Kagame yishimiye ko Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba yorohewe akongera gusubira mu nshingano zo kuyobora igihugu nyuma y’igihe arwaye.

Perezida Kagame yabigaragaje kuri uyu wa Mbere ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri i Libreville muri Gabon.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Gabon, Perezida Kagame yavuze ko yaje gukomeza gutsura umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi no gusura mugenzi we Ali Bongo uri koroherwa nyuma y’igihe arwaye.

Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo Perezida Bongo yajyanywe mu bitaro i Riyadh muri Arabie Saoudite nyuma yo gufatwa n’indwara yo kwangirika kw’imitsi y’ubwonko.

Muri Mutarama yasubiye mu gihugu cye amaze koroherwa, akomeza gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Perezida Kagame yavuze ko bishimishije kuba Bongo yarorohewe akanasubira mu nshingano ze.

Yagize ati “Nishimiye kuza hano muri Gabon gukomeza inzira yo kwimakaza umubano uri hagati ya Gabon n’u Rwanda. Ni n’umwanya kuri njye wo gusura mugenzi wanjye wari umaze igihe arwaye. Nishimiye ko yorohewe akanakomeza inshingano ze.”

Yakomeje agira ati “Mu muco w’abanyafurika, inshuti dusurana mu bihe byiza no mu bibi.”

Perezida Kagame yavuze ko Gabon, by’umwihariko Perezida Bongo yagiye agira uruhare runini mu gushyigikira intego zigamije guteza imbere Afurika.

Ati “Gabon yagiye iharanira inyungu za Afurika, icyerecyezo n’ingamba zigamije kugera kuri icyo cyerecyezo. Perezida Bongo yagize uruhare runini mu gukorana n’abandi bayobozi ku mugabane wacu, mu kuzamura urwego rw’iterambere ryacu”.

Mu kwezi gutaha nibwo byitezwe ko muri Afurika hazatangizwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.

Gabon iri mu bihugu 44 byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibihugu bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, azwi nka AfCFTA.

Ibihugu 22 bisabwa kuyemeza burundu ngo ashyirwe mu bikorwa byarabonetse ndetse biteganyijwe ko mu kwezi gutaha azatangizwa ku mugaragaro.

Agaruka kuri ayo masezerano, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko ibihugu byose bya Afurika bizi akamaro kayo ku buryo n’ibitarayasinya bizabikora.

Ati “N’ibihugu bitarayemeza burundu si uko bitabona inyungu cyangwa ngo bibone ko ari ngombwa ahubwo biracyafite ingorane mu bijyanye n’amategeko n’ibindi bya tekiniki bagomba kubanza gukemura mbere yo kuyashyira mu bikorwa.”

Yagarutse kandi ku muti watuma amakimbirane ahora agaragara hirya no hino muri Afurika acika, avuga ko bisaba ubufatanye bw’ibihugu bigize uwo mugabane.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Byombi bihuriye mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, CEEAC.

U Rwanda na Gabon basinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010. Bifitanye ubuhahirane buhagaze neza dore ko indege ya RwandAir ikorera ingendo mu Mujyi wa Libreville.

Muri Kamena 2016 ibihugu byombi byakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa telefoni mu guhamagara hagati yabyo.

Leave a Reply