Nyagatare-Matimba: Umugabo yishwe n’abantu bataramenyekana

Mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Matimba muri Santere ya Matimba haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Mbarushimana Emmauel bikekwa ko yaraye yishwe mu ijoro n’abantu bataramenyekana.

Abatangabuhamya baravuga ko basanze umurambo mu muhanda ugana iwe hafi n’idamu  inka zishokaho nta bikomere ufite ndetse na moto ye iri hafi aho.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Matimba bwemeje iby’aya makuru ndetse ko inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza kuri uru rupfu.