Nyagatare: Abafite ubumuga bw’ingingo bahawe amagare azabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abafite ubumuga bw’ingingo batuye mu mirenge itandukanye mu karere

ka Nyagatare, batangiye guhabwa amagare yabugenewe, bavuga ko ari

amahirwe babonye ashobora guhindura abuzima bwabo.

Abafite ubumuga bw’ingingo babanjirije abandi mu guhabwa amagare, ni abatuye mu murenge wa Gatunda, nkuko Musengimana Oliver, umukozi w’umuryango Food for Hungry watanze aya magare agaragaza ko yahawe abababaye kurusha abandi.

Yagize ati “Nubwo twatanze amagare icumi, ariko amagare twazanye yo guha akarere kose ni amagare 72 afite agaciro ka miliyoni 24. Twabonye ko muri aka gace twabonyemo abantu bafite ubumuga batabasha kubona serivise zimwe na zimwe nk’abana wabonye batabasha kugera ku ishuli. Twashatsemo abababaye kurusha abandi ariko ubushobozi buzagenda buboneka n’abandi azabageraho.”

Abahawe aya magare bamaranye igihe ubumuga bw’ingingo, bavuga ko azabafasha cyane cyane mu gukora ingendo zabagoraga, abakuru bakita ku miryango yabo, abafite abanyeshuri bizabafasha kujya ku ishuri.

Umwe yagize ati “Rigiye guhindura imibereho yanjye nko mu rugendo ndetse n’imyicarire. Niyo ndyicayemo ndi mu rugo numva umugongo umeze neza…”

Mugenzi we nawe ati “Rwose umwana wanjye kujya ku ishuri byabaga imbogamizi, none ubu agiye kujya abona uko agera ku ishuri.”

GASANA Steven Mayor w’akarere ka Nyagatare, avuga ko byari bikenewe ko abafite ubumuga bw’ingingo bahabwa amagare abafasha, ngo igisigaye ni ukubegera bakabigisha uko bazayafata neza.

Yagize ati “Wenda icyo twafatanya n’ukuganira nabo ngo tumenye uburyo bwo kugafata neza, uburyo bwo kugasana igihe kagize ikibazo, ariko kubera ko aria bantu badukeneye, ntabwo twavuga ko ari inyigisho nyinshi bakeneye.”

Ntamibare nyakuri y’akarere ka Nyagatare igaragaza abafite ubumuga bw’ingingo bakeneye aya magare, ariko umuryango nterankunga wayatanze, wagaragaje ko abifuza kuyahabwa ari benshi, kuko anatangwa mu murenge wa Gatunda, hari n’abandi bari biteze ko bayabona bataha uko baje.

KWIGIRA Issa