Bugesera: Abana bataye ishuri bayoboka filimi z’agasobanuye

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rweru, mu Karere ka Bugesera,  baravuga ko abana bari munsi y’imyaka 15  bakomeje  guta ishuri, kubera aberekana filimi zizwi nk’agasobanue mu masaha yo kwiga.

Ni saa yine n’igice za mu gitondo, mu kirwa cya Shalita  aho aba banyeshuri bakikijwe n’amazi  bamenyeshejwe ko isaha yo kujya gukina igeze.

 Nyamara siko muri santere yo kuri  numero bimeze, bamwe mu bana bari munsi y’imyaka 15, babyukiye muri filimi zizwi nk’agasobanuye, abandi bo bavuye mu birombe bicukurwamo amabuye   y’agaciro bavuye gusyaga, ariko bazerera muri karitsiye, babonye itangazamakuru  bamwe bararyikanga. 

Ababyeyi b’aba bana baravuga ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora, bagahana ba ny’iri nzu zerekanirwamo filimi kuko ngo biri gutuma abana babananirana.

 Umwe yagize ati “Twarumiwe! Nk’ubuyobozi nk’ahariya bari kwerekana (filimi) nko muri aya masaha abana barimo, bagiye babaha ibihano.Ibyo bihano bibayeho ntabwo basubira.Iyo umwana yakoze biriya yanakwiba iwabo ikilo cy’ibishyimbo akajya kuzireba.”

Undi ati “Turi mu minsi y’imperuka ni ukuri! Abana barananiranye pee!! Nta mubyeyi wishimira ko umwana we atiga ariko umwana ushobora no kumubwira kujya kwiga akagenda akajya muri filimi kandi utamuhaye uburenganzira. Ahubwo n’uriya utanga filimi yakagombye kwirukana abanabakajya kwiga.”

Mugenzi we ati “Biriya bintu nibyo birangaza abana, babivanyeho ntabwo umwana yakwanga kujya kwiga.Ny’iri kwerekana filimi aba afite amakosa menshi cyane agomba no guhanwa.”

Aba babyeyi baravuga ko ibyo babona nk’iterambere iwabo bimaze gutuma abana baba mayibobo.

Kuri iki kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, bwana Gaspard  Gasirabo,  yabwiye itangazamakuru rya Flash ko icyo kibazo cyo guta ishuri  bakizi kandi ko bari guhangana nacyo.

 Ati “Icyo kibazo cyo guta ishuri gisa nk’ikiri rusange, tumaze iminsi tubikoraho n’abo bantu bagakurikiranwa bakanahanwa. Ngira ngo hari n’abajyanwe mu bigo gororamuco abandi bagacibwa amande, abagiye mu bigo gororamuco nibo tubona bakabije cyane  atari inshuro imwe cyangwa kabiri ahubwo ari inshuro nyinshi.l I8kibazo rero cyo guta ishuri  no gusubiza abana mu ishuri ni imwe mu ngingo tumaze imisi dukoraho.”

Mu minsi ishize Sena y’u Rwanda yasabye ko hakemurwa mub uryo burambye ibibazo bigituma abana bava mu ishuri, kuko imibare ikomeje kwiyongera

Ali Gilbert Dunia