Amadevize akomeje kuba ikibazo ku isoko ry’Uburundi

Amafaranga y’amahanga yinjira mu gihugu akomeje kuba macye, kuva uku kwezi kwa gatanu kwatangira, kuko kuva ku italiki ya 5 z’uku kwezi igiciro cyayo kigeze ku rwego kitigeze kigeraho muri uyu mwaka wa 2019.

Ku isoko ry’ivunjisha, ifaranga ry’Uburundi rikomeje guta agaciro ugereranije n’iyero(Euro) rikoreshwa i Burayi ndetse n’idolari ry’Amerika.

Kuwa kabiri taliki ya 14, iyero rimwe ryavunjwaga amafaranga y’Amarundi 3.230 ku muntu urifite, uryifuza akishyura amarundi 3.250.

Idolari rimwe ry’Amerika ryavunjaga amarundi 2.920, rikagurishwa amafaranga y’Amarundi 2.960.

Jamy ukorera ku muhanda witiriwe Umuganwa Louis rwagasore, avuga ko idolari n’iyero yazamutse cyane kuva mu cyumweru gishize.

Mu cyumweru gishize, idolari ry’Amerika ryaguraga amafaranga y’Amarundi 2.750 rikagurishwa amarundi 2.780, mu gihe iriyero ryaguraga 3.050 rikagurishwa 3.070.

Inzu y’ivunjisha imwe yasuwe n’ikinyamakuru Iwacu Burundi, yari yanditse ko idolari rya Amerika rigura Amarundi 1.842, rikarigura ku marundi 1.852, mu gihe iyero ryaguraga Amarundi 2.080 rikagurishwa 2.090.

Umuvunjayi witwa Tabou ukorera mu murwa mukuru Bujumbura, yavuze ko kuva muri 2016, ibiciro byanditse ku byapa hanze y’inzu z’ivunjisha, bihabanye n’ibiciro bya nyabyo ahubwo bikorwa ngo bidatera ubwoba abakiriya, no kujijisha Banki y’Igihugu cy’Uburundi BRD.

Abantu bari gukenera amadolari n’amayero, ariko ntabakiyatanga bakeneye amarundi, ari naho uguta agaciro kw’amafaranga biri guturuka.

Iki kibazo cyatangiye ubwo BRD yashyiragaho inoti nshya.

Uyu munsi iyero ryabyutse rigura amafaranga y’Amarundi 3250, rikagurishwa 3 280, mu gihe idolari rigura Amarundi  2970 rikagurishwa Amarundi  2990.

Leave a Reply