Umumotari w’imyaka 29 wo muri Uganda yapfuye yitwikiye ku biro bya polisi, nyuma yuko abapolisi banze kurekura moto ye yari yafashwe.
Moto ya Hussein Walugembe yafashwe ku wa mbere mu karere ka Masaka kari mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, kuri kilometero hafi 134 uvuye mu murwa mukuru Kampala.
Bijyanye n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus, leta ya Uganda yabujije za moto zizwi cyane hano ku izina rya ‘boda boda’ gutwara abagenzi.
Ubu zemerewe gukora hagati ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mu gitondo na saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi zigomba gutwara imizigo gusa.
Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse Polisi ya Uganda ivuga ko Bwana Walugembe yari yatije moto inshuti ye, ikaza gufatwa iyitwayeho umugenzi ku wa mbere w’iki cyumweru.
Amakuru avuga ko Bwana Walugembe yagezeho arakarira polisi nyuma yo kujya ku biro byayo inshuro nyinshi asaba ko moto ye irekurwa.
Uyu mumotari amaze kurambirwa gusiragizwa ngo yifungiranye mu cyumba cyo ku biro bya polisi, aritwika akoresheje imyambi na ‘essence’ (petrol) yahishe mu gacupa k’amazi.
Abapolisi bo kuri ibyo biro bagerageje kuzimya uwo muriro bakoresheje amajerikani y’amazi.
Bamwe mu bamotari babwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko abapolisi barimo baka mugenzi wabo ruswa ingana n’amadolari 40 y’Amerika (ni agera hafi ku 40,000 mu mafaranga y’u Rwanda) ngo babone kurekura moto ye.