Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Bobi Wine ntarakenera ubufasha bw’amafaranga - FLASH RADIO&TV

Bobi Wine ntarakenera ubufasha bw’amafaranga

Depite Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yamaganye abantu bamaze iminsi basaba amafaranga bita ko ari ayo gufafasha ihuriro ry’abamurinyuma rizwi nka ‘People Power’.

Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko iyi ntumwa ya rubanda yijunditse ubutegetsi bwa Museveni, yavuzeko aya mafaranga yinkunga ataratangira kwakwa, uwabikora yaba abikora atabisabwe, ariko amenyesha imbaga imukurikira kuri Twitter ko mu minsi ya vuba ubu bufasha buzaba bukenewe.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mudepite avuga ko inzira aya mafaranga azacamo izamenyeshwa nyuma. Muri iki gihe abenshi mubatavuga rumwe bamuri inyuma nk’umucunguzi wakuraho Perezida Museveni yita umunyagitugu.

Leave a Reply