Hari bamwe bize bacyimura uwabitsindiye bahangayikishijwe na gahunda yo kwimura bose, bakavuga ko n’ikomeza gukorwa mu Rwanda, bitazagira ingaruka ku burezi gusa ahubwo bizajegeza n’ubukungu.
Abaganiriye na Flash bavuga ko nta kiza na kimwe babonye ku banyeshuri bimurwa badashoboye, dore ko n’iyo bageze mu kazi, bazambya ibintu.
Kuri Abajeneza Ernest na mugenzi bize muri Kaminuza y’u Rwanda basanga ibi bintu bishobora no kudindiza ubukungu bw’igihugu.
Abajeneza yagize ati “ Bitewe na bwa burezi bw’ibanze utigeze ubona neza bitewe n’uko bagenda bakuzamura, bakuzamura nta bumenyi buhagije, ejo wagera mu kazi ugatangira kubizambya.”
Mugenzi yunze murye ati “ Uko uzamura umuntu udafite icyo azi bimugiraho ingaruka. Ibyo twiga akenshi nibyo tujya gushyira mu bikorwa. Arajya gushyira mu bikorwa se ibyo atize mu ishuri? Byazatera ikibazo kinini, ugasanga dufite abanyeshuri badafite icyo bazi, hakaza ibyo kubaha amahugurwa, amahugurwa y’abakozi ya buri munsi, ugahugura umuntu utarahuguwe mbere.”
Kuri aba banyeshuri, babona umwana aba akwiye kwimuka ari uko abifitiye ubushobozi, utabufite agasibira.
Abajeneza Ernest arakomeza “ Mu by’ukuri biriya ntabwo ari byiza, akenshi iyo turebye dusanga byakabaye byiza mu burezi, umuntu yimuwe bitewe n’amanota afite n’ubundi akazarangiza afite ubumenyi buhagije.”
Mugenzi we witwa Bizirema Vincent yagize ati “ Kubimura bose ni ikibazo utabanje kureba urwego rw’umunyeshuri, ese niba ari mu mwaka wa mbere, ashoboye kujya mu wa kabiri, (kugira ngo) abashe kugira ibyo yiga hari ibyo yabanje kumenya.”
Ku ruhande rw’abalimu, n’ubwo bemeranya 100% n’ibitekerezo by’aba banyeshuri bize ibyo kwimura abadashoboye bitarakwiragira cyane, bavuga ko bikigoye gukora uko umutimanama wabo ubabwira, kuko ngo iri bwiriza ryavuye ibukuru.
Uyu ni umwalimu wigisha mu mashuri abanza mu mujyi wa Kigali, wemereye Flash, ko ari itegeko ryavuye ruguru iyo muri minisiteri.
Ati “ Byavuye muri gahunda ya minisiteri, ngo hagomba kwimurwa abana bose. Ibyo biradutangaza, bikatuyobera rwose, natwe tukabikora dutyo ntabwo twahakana itegeko rivuye muri minisiteri.”
Icyakora, bamwe mu barimu bigisha muri Kaminuza basanga igitekerezo cyo kwimura abantu benshi ari kiza, kubera ko uburezi buba bugomba kugera kuri bose, ariko bagasaba ko byakoranwa ubushishozi.
Uyi ni Dr. Ngenzi Alexender Yousuf umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ati “ Icyo gitekerezo ni kiza cyo kuba bakimura abantu benshi, ariko kwimura abantu b’injiji ni ikibazo, na none byakongera bidasubiza inyuma, tukazajya dusohora abantu badafite ubushobozi.”
Ubwo yari mu kiganiro n’urubyiruko kizwi nka ‘Meet The President’, Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi babishinzwe gukurikirana bene ibi bibazo.
Ati “ Ariko abayobozi babegereye kuki mutabagana bakabasha, mukabizamura hejuru ibishoboka bigakorwa, ibidashoboka nabyo bigasobanurwa uko bidashoboka.”
Urwego rw’uburezi mu Rwanda ni rumwe mu nzego zashyizwemo imbaraga ndetse hakorwamo amavugurura mu bihe bitandukanye hagamijwe kugera ku burere n’uburezi bufite ireme.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki zizahura uburezi n’inzego zizishyira mu bikorwa guhera hasi, mu rwego rwo kugeza abana b’u Rwanda ku burezi bubagirira akamaro bakakagirira n’igihugu. Muri uru rugendo, hari impinduka zigaragariza mu byagezweho, ariko haracyari ibikeneye kunozwa ngo igihugu kibone umusaruro witezwe ku burezi.
Abdullah IGIRANEZA