Inkongi y’umuriro yahitanye abasaga 64 muri Afurika y’Epfo

Abategetsi bo muri Afurika y’Epfo bavuga ko abantu 64 bapfuye abarenga 40 barakomereka, nyuma yuko inkongi y’umuriro yadutse mu nyubako z’amacumbi mu mujyi wa Johannesburg.

Abategetsi b’i Johannesburg bavuga ko bitaramenyekana icyateje iyo nkongi yibasiye iyo nyubako y’amagorofa atanu rwagati muri uwo mujyi.

Umuvugizi w’inzego z’ubutabazi bwihuse, Robert Mulaudzi, yabwiye BBC ko abazimya umuriro bashoboye gukuramo bamwe mu baba muri iyo nyubako.

Yavuze ko umuriro watwitse inyubako, kandi ko igikorwa cyo gushakisha abandi bapfuye gikomeje.

Mulaudzi yabwiye igitangazamakuru ENCA cyo muri Afurika y’Epfo ati “Turimo kugenda igorofa ku igorofa tuhakura imirambo.”

Videwo Mulaudzi yatangaje ku rubuga X, rwahoze ruzwi nka Twitter, yerekana imodoka z’amakamyo n’imbangukiragutabara (ambulances) ziri hanze y’inyubako yahiye mu madirishya.

Amafoto y’aho byabereye yerekanye imirambo itwikiriye yashyizwe ku murongo, iruhande rw’iyo nyubako yahiye.

Mulaudzi yavuze ko iyo nyubako iri ahahoze ari agace k’ubucuruzi kw’uwo mujyi w’izingiro ry’ubukungu muri Afurika y’Epfo.

 Yavuze ko yakoreshwaga nk’ahantu ho gutura mu buryo bw’akajagari.

Amakuru yo mu bitangazamakuru byaho yumvikanisha ko abari bari muri iyo nyubako bari biganjemo abimukira bava mu bindi bihugu byo muri Afurika.