RBA yagaragaje ko ruswa mu nkiko ari ikibazo gihangayikishije

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), rwagaragaje ko ruswa mu nkiko ari ikibazo gihangayikishije kandi ko nta gikozwe ngo inzego zifatanye mu guhangana nacyo byatuma Abaturage batakariza icyizere abavoka ndetse n’urwego rw’ubutabera muri rusange.

Byatangajwe  kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ruswa n’Akarengane yahuje inzego ziri murunana rw’ubutabera.

Kuba abarenganyijwe baba bateza amakiriro ku rwego rw’ubutabera ariko narwo rukaba rugaragamo ruswa bisa n’ibiteye impungenge uragaga rw’abavoka .  Me Moise Nkundabarashi uyobora urugagarw’abavoka agaragAza ko ruswa ari ikibazo gihangakishije mu nkiko ashingiye ku mpamvu zikurikira.

Ati “ Tubishingira ku mibare ihari y’abakozi b’inkiko tugashingira kuibare ihari yo mu rwego rwacu (Abavoka) tugashingira ku mibare y’ubushinjacyaha ndetse no muzindi nzego niba umwavoka ari Umukomisiyoneri ni uko hari uwo ayishyiriye uwo ayishyiriye yaba we ntiyemerewe kuba yajya muri ibyo bikorwa kuri ubu dufite abantu batatu dutekereza ko bashobora kuba bari muri ibyo bikorwa turimo gushakaho amakuru.”

Kuri ubu hari abavoka batatu bahamijwe ibya bya ruswa . Urwego rw’umuvunyi rwagize uruhare kugirango bakurikiranweho iki cyaha rugaragza ko guhangana na ruswa mu nkiko bisaba ubufatanye bw’inzego zose byumwihariko iziri murunana rw’ubutabera . Mukama ABBAS ni umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa

Ati “ Ari urwego rw’umuvunyi ari urwego rw’ubucamanza n’urugaga rw’abavoka abaturage turabashinzwe urunana iyo twahuriye hano tuba dushaka gushyira ingufu hamwe  turebe ukuntu tugira imvugo imwe yo kurwanya ruswa abo tureba ni bande ni abo baturage umucamanza iyo ari hariya n’ubudahangarwa bwe  agaca urubanza akaruca nabi iyo bimenyekanye hamwe n’inzego z’ubugenzuzi zikamukurikirana basanga aribyo akabihanirwa.”

Ubugenzuzi bukuru wb’inkiko bugaragza ko Kuva muri 2005  kugeza uyu munsi hamaze gukurtikranwa nio guhanwa abakozi b’inkiko bagera kuri 54 barimo abacamanza .abandi b’nikoko n’abandi  bazira  icyaha  ruswa cyangwa indi myitwarire iganisha kuri ruswa . Nubwo biemze gutya ariko kubona amakuru ya ruswa mu nkiko ni imbogamizi ikomeye mu guhangana niki cyaha .

RUTAZANA ANGELINE umugenzuz mukuru w’inkiko yasabye abantu mu ngeri zinyuranye gutanga amakuru yahari ruswa  cyane ngo hari n’itegeko rirengera uwayatanze.

Ati “ Uwo dusaba gutanga amakuru ni umuntu uwariwe wese ashobora kuba umwe mubagize uruhare muri icyo cyaha nkuko mubizi icyaha cya ruswa kigirwamo uruhare n’abantu babiri uwayisabye n’uwo bayisabye umwe muribo ashobora kuyatanga nkuko mubizi itegeko rinateganya ko uwatanze amakuru ku gihe yari ari muri abo babiri bahuriye ku cyaha cya ruswa ashobora kudakurikiranwa ubwo ni uburyo itegeko ryashyizeho kugirango uburyo bwo gutanga amakuru bushobore koroha ariko n’undi muntu uwo ariwe wese n’umunyamakuru iyo ayamanyekanishize akayamenyekanisha ku nzego zishinzwe kuyakurikirana hari inzego z’ubugenzuzi bw’inkiko ,ubugenzuzi mubushinjacyaha, hari ubugenzuzi murugaga rw’abavoka hari umuvunyi mukuru aho hose ni ahantu umuntu ashobora gutanga bene ayo makuru kandi izo nzego iyo ziyabonye zirayakurikirana.”

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego ziri murunana rw’ubutabera hagaragajwe ko nta gikozwe ngo hashyirwe imbaraga mu kurwanya ruswa mu  nkiko byatuma abaturage batakariza icyizere urwego rw’ubutabera nyama ubusanzwe arirwo rukwiye kurengenura uwarenganye.

 Daniel Hakizimana