Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabona amacumbi

Imyaka 29 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bamwe mu bayirokotse bashima ubufasha leta y’u Rwanda ibaha mu buryo butandukanye, bagashimangira ko byabahaye imbaraga zo kongera kubaho.

Icyakora baracyafite ibibazo birimo no kuba iki gihe cyose hari abagisembera.

BONE Pascal, ni umwe mubarokotse genocide yakorewe abatutsi, usaba ko bamwe mu barokotse badafite amacumbi batekerezwaho nabo bakabona aho kuba.

Ati: dufite abantu bakuze badashobora gukora, ikibazo bafite muri rusange ni ikibazo cyicumbi, icyo dusaba muri mu bikorwa basanzwe bakorera abaturage, mu bijyanye nimibereho myiza badufasha bagashaka amacumbi agahabwa abo bafite integer nke

Bwana AHISHAKIYE Naphtal, umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’impuzamiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi  IBUKA, ashimangira ko iki kibazo gihari ndetse akanasaba inzego zose zirebwa niki kibazo kugira icyo bagikoraho.

Ati: hari ibintu byajyaga bikorwa ubu bitagikorwa, uburyo bwabagaho bwakorwaga na FARG bwo kurihira ubukode abadafite amacumbi, ubwo buryo rero bwavuyeho, ugira utya uri mubiro ukabona umuntu azanye matelas, ati simvaha ,tukavugana kumurenge no ku karere, ugafata icyemezo ukavugana na nyirinzu ati ndayaguha mugihe cya vuba mureke atuze, ariko ugasanga biragorana, dukwiye kongera tugafatanya ndetse na MINUBUMWE tukayegera tukareba uko ubu buryo bwasubizwaho.

Aha niho depite EDDA Mukabagwiza usanzwe ari visi perezida w’inteko ishinga amategeko yahereye avuga ko nk’intumwa za rubanda bagiye gukurikirana iki kibazo kuko ari inshingano za leta kubungabunga ubuzima bwabarokotse genocide yakorewe abatutsi 1994

Ati: hari ibyifuzo byatanzwe, yizere ko yabwiye abumva nkintumwa za rubanda twamvise ndetse nabayobozi turi kumwe bose bagaragaje ko hari ibyo bazakurikirana ,harimo ibibazo byamacumbi byagaragajwe ariko mpamya ko inzego zose ziri hano zizabikurikirana.

Mu ngengo y’imari  yu mwaka w’ 2022/2023, hatanzwe miriyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda zo kwifashisha mu kubaka inzu 691 n’ibikoresho byazo, zikaba zigomba kutarenza  uku kwezi kwa 6 uyu mwaka zitabonetse.