Mu minsi ishize nibwo havuzwe inkuru y’uburyo Miss Uwase Vanessa yatandukanye na fiancé we, ibi bikaba byaribigiye gutuma yiyahura.Gusa amakuru mashya agezweho ni uko urukundo hagati yabo rukiriho
Miss Uwase Vanessa na fiancé we
Miss Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanyomoje amakuru amaze igihe avugwa ko urukundo rwe na fiancé we rwazimye maze ashyira hanze ifoto ya fiancé we ayiherekesha amagambo agira ati: “😎♥️ @putin_kabalu “.
Nyuma yuko Miss Vanessa ashyize hanze iyi foto amaze no kwandika amagambo ashimangira urukundo akunda fiancé we, fiancé we nawe ntiyaripfanye yahise amusubiza agira ati: ” Luv u 🥰🥰 “.
Ibi ni byo byatangajwe na Miss Vanessa na fiancé we kuri instagram bahamya ko urukundo rwabo rukiriho
Ibi birashimangira ko urukundo rw’aba bombi rugihari nubwo rwagiye ruvugwamo agatotsi mu gihe cyashize gusa ibyo bikaba bisanzwe bibaho mu rukundo.