Urubyiruko rw’abasore 17 batawe muri yombi n’igipolisi mu mujyi wa Kampala bazira gukora imyigaragambyo itemewe bamagana icyo bita kwivanga kw’abanyamahanga mu bireba igihugu kandi kigenga.
Uru rubyiruko ngo rwakoraniye imbere y’ahakorera ambasade za Amerika n’Ubuyapani.
Uru rubyiruko rwo mu ishyaka riri k’ubutegetsi NRM ruvuga ko ari uburenganzira bwarwo kuba rwaharanira uburenganzira bw’Abagande binyuze mu ijwi ryabo.
Ikinyamakuru Chimpreports cyandika ko igipolisi cyagerageje kubatatanya, ariko ngo bari bafite amahane ku buryo bukomeye.
Iki kinyamakuru kivuga ko uru rubyiruko rwabwiraga abapolisi babashyiragaho umurya ko ibyo baharanira ari iby’Abagande bose nabo barimo, ko nta kuntu igihugu kigenga cyavogerwa n’amahanga urubyiruko rurebera.
Uru rubyiruko byaje kurangira rupakijwe imodoka yahimbwe pandagari ngo ruzakurikiranwaho imyigaragambyo itemewe, kuko ibyo bakoraga itegeko nshinga ritabibemerera.