Hakenewe uruhare rw’umuturage kukubungabunga Isi –PM Ngirente

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda asanga abanyafurika bakwiye gushyira imbere iterambere ry’umuturage kugira ngo urusobe rw’ibinyabuzima birusheho kubungabungwa ndetse n’ishoramari muri uru rwego rirusheho kuzamuka.

Bamwe mu bashoye imari ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bunga mu rya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda basanga gushora imari byungura nyir’ubwite ndetse n’ubuzima bw’ibuhumeka byose.

Icyakora aba banenga imikorere imwe ya za guverinoma ibangamira bene iri shoramari.

Muri rusange leta y’u Rwanda igaragaza izamuka ry’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda ku kigero kiri hejuru ugereranije n’imyaka ya mbere ya 2003.

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente aha aragaruka ku ntwaro ababyarwanda barwanishije.

Ati “Twashoye imari mu baturage baturiye pariki  z’igihugu, tubazamurira ubushobozi bwo kwiteza imbere, bituma bagira ubuzima bwiza nk’abanayarwanda.”

“Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019 wonyine twashoye miliyoni 1.7 by’amadolari y’amerika yashowe mu  mishinga 37  yiyongereye ku kigero cya 31% ugereranije n’umwaka wari wabanje wa 2017-2018.”

Yakomeje agira ati “Ariko dufite n’ikindi kigega gito, muricyo hanyuzwa 5% by’inyungu ivuye mu bukerarugendo yagiye ikoreshwa mu gushyigikira imicungire yo kuriha no  guhosha amakimbirane muri aba baturage baturiye Banki nkuru z’igihugu.”

Inzobere ku rusobe rw’ibinyabuzima zisanga umuturage akwiye gushyirwa nyambere mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia we asanga guhindura imyumvire y’abaturage ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bisaba kumufasha kubona ikijya mu mufuka we kurusha kumwubakira ibikorwaremezo .

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda we asaba abayobozi ba za guverinoma na leta zo ku mugabane w’Afurika kubyaza umusaruro urusobe rw’ibinyabuzima hatecyerezwa ku bukungu buzamura umuturage.

Yagize ati “Munyemerere nongere ijwi nanjye ku mihamagaro ivuga ku bikorwa bifasha mu kurinda no kurengera imucungire y’urusobe rw’ibinyabuzima twirata ku mugabane w’Afurika, n’ikoreshwa ryabyo mu buryo bukwiye hagamijwe gufasha iterambere ry’ubukungu n’inyungu z’abaturage b’Afurika.”

Icyakora bamwe mu bashoye imari ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bakomeje kunenga imikorere ya za guverinoma ku ngamba zidahamye mu kubungabunga ibinyabuzima muri rusange.

Fred Swaniker umushoramari w’umunyagana aha arifashisha urugero rwa leta ya Brazil ku ishyamba rya amazone.

Swaniker ati “Isi yose ibeshejweho na Amazone, ntidushobora guhumeka tudafite umwuka mwiza wa oxygen  uva muri Amazone, kandi inaturindira ikirere n’ibihe, kuba iri kuzimizwa n’imiriro n’ibindi bitandukanye ntibigira ingaruka gusa ku banyaBrazil, ahubwo ni ku Isi yose muri rusange.”

Kugeza ubu urusobe rw’ibinyabuzima ni bimwe mu bikurura ba mukerugendo benshi ku Isi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko kuva mu mwaka wa 2003 imikoranire hagati y’abaturage ndetse n’inzego zishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byiyongereye ku kigero cya 59%.

Yvonne MUREKATETE