Ibibazo mu midugudu y’ikitegererezo bijyanye ministiri w’Intebe muri Sena

Sena y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guhamagaza Minisitiri w’intebe kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganijwe mu rwego rwo gukemura ibibazo binyuranye biri mu midugudu y’ikitegererezo n’indi midugudu leta ituzamo abadafite aho baba.

Bimwe muri ibyo bibazo byagaragajwe na Komisiyo ya sena idasanzwe harimo amazu ashaje,ayubatswe nabi nkana n’ibikorwaremezo byatanzweho akayabo ariko bikaba bidakoreshwa.

Hari abasenateri basabye ko abagize uruhare  mu migendekere mibi y’iyo mishinga bazabiryozwa kandi abatujwe muri iyo midugudu bagakangurirwa kugira uruhare mu kwikemurira bimwe mu bibazo biri mu bushobozi bwabo.

Izi ngendo zakozwe mu gihe cy’ukwezi.

Ibi bibazo byagaragajwe muri raporo ya komisiyo idasanzwe yashyizweho na Sena yari yahawe inshingano zo kubicukumbura mu gihe cy’ukwezi abayigize bamaze bazenguruka hirya no hino mu gihugu ahasuwe igera kuri 67 irimo 36 y’icyitegererezo na 31 isanzwe.

Leta y’u Rwanda itangiza gahunda y’imidugudu hari hagamijwe gutuza neza abari batuye ahantu hashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo, kwegereza abaturage ibikorwaremezo, gukoresha neza ubutaka, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Nubwo hari intambwe nziza yatewe komisiyo yagaragarije Sena ko hari ahakiri ibibazo ndetse bikomeye bibangamiye iterambere n’imibereho myiza byari byitezwe.

Muri ibyo bibazo harimo iby’inzu zishaje zigwiriyemo izubakiwe abarokotse jenoside ikirangira ku buryo hari n’izidakwiriye guturwamo. Hari izo bene zo bavamo bakajya kugama iyo imvura iguye nk’uko Perezida wa Komisiyo, Senateri Mureshyankwano M. Rose yabisobanuye.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose niwe wari uyoboye komisiyo idasanzwe yatumwe gucukumbura ibi bibazo

Hari na none inzu zikiri nshya ariko kubera ko zubatswe nabi usanga zimwe ziva, izindi zifite ibyo zibura nk’imireko n’ibigega bifata amazi y’ibisenge bigatuma yangiza aho anyuze.

Igiteye impungenge ku buzima bw’abantu ni ukuba hari aho amatiyo agenewe gutwara umwanda wo mu bwiherero ahabugenewe adakora neza bigatuma umwanda utobokera mu nzu zo hasi [mu Midugudu y’amagorofa].

Senateri Mureshyankwano yavuze ko abatuye mu Midugudu bagaragaje ibindi bibazo by’ingutu birimo kutagira ibicanwa [biogas zari zihanzwe amaso ntizikora], kutagira amazi ndetse hamwe WASAC ikaba yarafungiye abari bayafite kubera kubura ubwishyu.

Mu Midugudu 36 y’icyitegererezo yasuwe igera kuri 23 ni yo ifite amazi mu gihe mu isanzwe 31 igera kuri 19 ni yo iyafite. Amashyanyarazi kugeza ubu ngo ntaragezwa mu Midugudu yose kuko muri 67 yasuwe, muri 31 isanzwe igera kuri 7 ntigira amashyanyarazi mu gihe mu y’icyitegererezo 36 umwe ari wo utayagira.

Ibindi birimo kutagira amasambu yo guhinga n’abayafite akaba ari kure y’aho batujwe, kubura ibiribwa kubera ko nta kazi bafite, umwanda utuma hari abarwaye amavunja n’inda n’ibindi.

Abasenateri kandi bagaragarijwe ko hari abatujwe mu Midugudu badafite uko babona ubwatsi bw’amatungo, abahabwa inka badashoboye kuzorora, ababura isoko ry’amata ndetse imicungire y’imishinga ibaherekeza ikaba irimo ibibazo bituma ihomba rugikubita.

Inteko rusange yayobowe na senateri Nyirasafari Esperence usanzwe ari visi perezida wa sena

Komisiyo yakoze isesengura kuri ibyo bibazo yatangaje ko yaganiriye na ba Guverineri b’Intara zose z’igihugu bakemera mu buryo budashidikanywaho ko mu Midugudu harimo ibibazo.

Mu mpamvu zibitera harimo imishinga yo kwimura abaturage itegurwa mu buryo butanoze, uburangare bw’abayobozi mu gihe cyo kwakira inyubako bituma hakirwa n’izifite ibibazo, kudakurikirana imishinga iherekeza abatujwe mu midugudu n’ibindi.

Hagaragajwe n’ikibazo cy’abaturage bashaka gukomeza gutega amaramuko kuri leta ngo ibe ari na yo ibashakira ibibatunga, abatita ku gusana ibyangiritse ku nzu bahawe, abazikodesha n’abakoresha uburiganya kugira ngo babashe kuzihabwa.

Abasenateri bitabiriye inteko rusange yagejejweho ibyavuye mu ngendo bakoze

Nk’uko bikubiye mu butumwa buri muri filime mbarankuru Komisiyo yakoze mu gihe yazengurukaga mu Ntara, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yabwiye abasenateri ko ari ikimwaro ku bayobozi kuba hari ibyapfuye kandi bahari babirebera.

Habitegeko François uyobora Intara y’Iburengerazuba yavuze ko igikorwa cy’abasenateri cyakanguye abayobozi babona ko hari amakosa akwiye gukosorwa. Ytanze urugero rw’Umudugudu wa Rugerero aho abagombaga kuhatuzwa byagaragaye ko bazajya bakora urugendo rw’ibirometero 40 ku munsi bagiye ku masambu yabo bituma babihindura kuko basanze harimo imvune.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice we yavuze ko ibibazo bihari bishingiye ku burangare mu gukurikirana abaturage bityo ko ubuyobozi nibubegera hari ibizakemuka.

Abasenateri bamaze kungurana ibitekerezo bemeje umwanzuro wa Komisiyo idasanzwe wo guhamagaza Minisitiri w’Intebe kugira ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe mu gukemura ibyo bibazo.

Ministiri w’Intebe Dr Edouard NGIRENTE ategerejwe muri sena gusobanura uko leta izakemura ibi bibazo

Mu Burezi Komisiyo idasanzwe ya Sena hari Aho yasanze abana mu midugudu barataye ishuri kugeza n’aho hari umudugudu wasanzwemo abana 40 bataye ishuri.

Mu buzima ho  hari abatuye mu midugudu bakora ingendo ndende  bajya kwivuza,nyamara hakaba hari imwe mu midugudu ifite  amavuriro mato( Poste de Sante) akaba adakora.Kandi hashize igihe yubatswe.

Tito DUSABIREMA