Ubuyapani buzagumya gufatanya n’u Rwanda-Amb. Nduhungirehe

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye itangazamakuru ko ibigabiro by’aba bombi byibanze ku gukomeza guteza imbere ubutwererane n’imishinga migari u Rwanda rufitanye n’Ubuyapani.

Imishinga migari JICA iteramo inkunga hano mu Rwanda iri mu ntara y’Uburasirazuba harimo umuhanda wa Kagitumba, Kayonza na Rusumo wa Kilometero 208.

Uyu muhanda uri kubakwa n’iki kigo ku bufatanye n’Uburayi Bwunze Ubumwe ndetse na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere,ugeze ku kigero cya 70%.

Hari n’indi mishinga yo kuhira imyaka iherereye mu karere ka Kayonza n’Ikigo cya Zipline gitanga amaraso hifashishijwe utudege twitwara tuzwi nka ‘Drone’.

Muri ibyo bikorwa bigari harimo n’umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania,ukaba ukoreshwa  n’abagera  ku  1500 ku munsi.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga cy’Abayapani (JICA) Dr. Shinichi Kitaoka aherutse mu ruzinduko mu Rwanda,aganira na Minisitiri w’ intebe Dr Edouard Ngirente

Amb. Nduhungirehe aganira n’abanyamakuru kuri uru ruzinduko yagize ati “Uru ni urugendo Perezida wa ‘JICA’ agiriye mu Rwanda bwa mbere,Dr. Shinichi yagize uruzinduko nka Perezida wa Mbere w’iki kigo,kugira ngo baganire ku mishinga ‘JICA’ iteramo inkunga U Rwanda.Ni imishinga akenshi yo mu rwego rw’uburezi ,ikoranabuhanga ,Ubuhinzi ,ibikorwa remezo ndetse n’amazi biriya twita watersanitation.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko u Rwanda na ‘JICA’ bifitanye ubutwererane bumeze neza kuva mu mwaka wa 2005 iki kigo gihagarariwe mu Rwanda.

Amb. Nduhungirehe arakomeza Imishinga yose igenda neza,ubu rero Nyakubahwa Minisitiri w’intebe na Perezida wa Jaica baganiriye kuri iyo minshinga ndetse no ku yindi mishinga ijyanye no guteza imbere imirire.”

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb.Nduhungirehe yongeyeho ko hari inama y’Abakuru b’Ibihugu igiye kuba ihuza Afurika n’Ubuyapani.

Iyi nama ikaba yaratumiwemo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abayobozi ba ‘JICA’ Bamutumiye mu biganiro bafite Bijyanye no guteza imbere imirire.

Hari inkunga biteguye gutanga ya miliyoni ijana y’amadorali biteguye gutanga bateza imbere imirire.

U Rwanda n’Ubuyapani bifitanye umubano mwiza n’imikoranire mu guteza imbere inzego zitandukanye, zirimo uburezi, ubuhinzi, ingufu z’amazi,ubukungu ndetse no guteza imbere imirimo ngiro.

 Mu mwaka wa 2018 leta y’u Rwanda iherutse gusinyana amasezerano n’Ubuyapani angana na miliyoni 24 z’amadolari ya Amerika mu mushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu mujyi wa Kigali.