Gasabo:Ntatewe ipfunwe no kwigana n’abana abyaye n’ubwo hari abamukwena

Ku myaka 38 y’amavuko Gumyusenge Jean Pierre yafashe icyemezo cyo gusubira mu mashuri abanza nyuma yo kuyacikishiriza mu mwaka wa 2002 kuri ubu akaba yiga mu mwaka wa gatatu.

Gumyusenge utuye mu murenge wa Gisozi mu karere Kagasabo akaba yigana  n’abana bangana n’abo yibyariye avuga adatewe ipfunwe no kuba yiga mu mashuri abanza akuze n’ubwo abamuca intege bamubwira ko ari guta igihe batabura.

Gumyusenge Jean Pierre afite inzozi zo kwiga akarangiza Kaminuza ndetse akazashinga ishuri rye.

I saa yine zirageze umwanya w’akaruhuko ko gukina ku banyeshuri ,Gumyusenge Jean Pierre w’imyaka 38 nawe asohotse mu ishuri ari kumwe na bagenzi be bigana mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza mu kigo cy’ishuri cya Umucyo School gihererye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.

Gumyusenge Jean Pierre arakina na bagenzi be bigana bari mu myaka ingana neza neza n’iyabana be yibyariye kuko imfura ye ifite imyaka 10,Uretse kuba yampaye impuzankano isa n’iy’abagenzi be biragoye kumubona bwa mbere ku ishuri ngo uhite utekereza rimwe ko Gumyusenge Jean Pierre bakunze kwita Monsieur ari umunyeshuri koko.

Mu kibuga arakina na bagenzi be bigana ariko mu myaka arabarusha hagati y’imyaka 30 na 28.

Akaruhuko ko gukina kararangiye Gumyusenge Jean Pierre na bagenzi be 17 bigana basubiye mu ishuri Gumyusenge yicara ku ntebe y’inyuma mu ishuri,birashoboka ko agize uwo yicara imbere mu bo bigana yamukingiriza.

Mwarimu w’isomo ry’icyongereza arinjiye Gumyusenge na bagenzi be bahagurukiye rimwe baramusuhuza mu cyubahiro gisanzwe gihabwa umwarimu mu ishuri.Gumyusenge aragira uruhare mu isomo,aho mwarimu abajije Gumyusenge aragira umuhate mu gusubiza mwarimu.

Nyuma y’isomo uyu munyeshuri uruta kure bagenzi be yatubwiye impamvu nyamukuru yatumye afata umwanzuro wo gusubira mu ishuri nyuma y’imyaka 20 arivuyemo kubera ubushobozi bw’umuryango.N’ubwo hari izindi mpamvu zirenze iyo zabimuteye.

Yiga akuze ariko ntacika intege

Ati”Impamvu nyirizina rero namye ngambirira kuzakora ikigo cy’amashuri nkumva rero ntazakora ikigo cy’amashuri ntarize,nkatekereza ko nindamuka mbikoze ntyo nshobora guhuriramo n’imbogamizi”

Bagenzi be ndavuga abanyeshuri bigana nabo batunguwe no kubona bigana n’umuntu mukuru ndetse hari abari bazi ko ari mwarimu wabo,icyakora bamukundira uburyo abafasha mu kiruhuko ,gusubiramo amasomo no kubakebura igihe batannye. Niyonshuti Marca w’imyaka 10  na Sano Mugisha Husein w’imyaka 8  ni abanyeshuri bayobora abandi mu ishuri Gumyusenge yigamo,ubwo nawe baramuyobora naho Nayishimira Mugisha  Agape Peacy w’imyaka  10 yicarana ku meza amwe na Gumyusenge mu ishuri.

Niyonshuti Marca ati”Naramubajije nti uri umunyeshuri?Ati yego numvise nshatse guseka cyane kuko nari nzi ko abantu biga ari abafite imyaka mito…nari nzi ko ari nk’umwarimu batuzaniye”

Sano Mugisha Husein”Sano Mugisha Husein we ati”Adufasha gusubiramo amasomo no gukora imikoro yo mu rugo”

Nayishimira Mugisha  Agape Peacy we ati”Twaravugaga ngo umuntu ureshya kuriya ariga…tumufata nka papa wacu”

Mu myaka hafi ibiri amaze yiga mu mashuri abanza kandi akuze bwana Gumyusenge Jean Pierre aracyahura n’abamuca intege bamubwira ko ibyo arimo ari guta igihe.

Ati”Kunca  intege ntabihari nkabyo nan’ubu urumva ko maze imyaka 2 irenga ndi ku ntebe y’ishuri ariko abantu baracyatsimbarara ngo nabuze ubwenge hari ibindi bintu nakabaye nkora,bakampa ingero ngo reba abandi bantu barakize kandi ntabwo bize”

Ari ku kibaho yandika nk’abandi banyeshuli

Rukundo Emmanuel  umwe mu barimo bigisha Gumyusenge amomo arimo na siyansi yemeza ko nta mwihariko uhabwa Gumyusenge mu kumwitaho,afatwa nk’abandi banyeshuri ndetse n’iyo akosheje acishwaho akanyafu,gusa ngo ni umunyeshuri uzi icyo ashaka.

Ati”Niba ari akanyafu agomba gufata cyangwa bagomba gufata ababyishe nawe aremera akagafata nta kibazo ni umunyeshuri ubona ufite umuhate kurusha abandi.”

Ngirinshuti Jean NEPO uyobora ikigo Umucyo School Gumyusenge yigamo umunyeshuri ayobora amurusha imyaka 10 yose yemeza ko umuhate no gukora ibintu abikunze bigaragaza ko inzozi ze azazikabya.

Ati”Ntan’ubwo arasiba ishuri ngo ambwire ngo wenda ndumva ntashaka kuza kwiga oya…uko yaba ameze kose araza.”

Ukurikije imyaka afite n’intego afite yo kurangiza amashuri abanza agashyira ayisumbuye na Kaminuza Gumyusenge azamara imyaka 15 ari ku ntebe y’ishuri bivuze ko nta yindi nzitizi yarangiza icyiciro cya mbere cya Kaminuza afite imyaka 53.Kuri ubu ishuri yigamo ririgenga ariko ntabwo  rimwishyuza amafaranga y’ishuri ariko yishakira ibikoresho by’ishuri.Kimwe mu byo akeka ko bishobora gukoma mu nkokora umugambi we wo kuminuza n’ubushobozi buke bw’amikoro naho Gumyusenge ahamya ko atazacika integer ku cyo yiyemeje.

Tito DUSABIREMA