Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ndaro mu karere ka Ngororero barasaba ko poste de santé zimaze imyaka itatu zubatse ariko zidakora bafashwa zigatangira gukora kuko zabagabanyiriza urugendo rukorwa rujya ku kigo nderabuzima bageraho bakoresheje amasaha 3.
Umusaza Daniel BWIRIWENONE utuye mu kagari ka bijyojyo umurenge wa Ndaro aravuga ko imyaka itatu ishize abona poste de santé yubatse ariko idakora bituma bakora urugendo rurerure bajya kwivuza nyamara bagahiniye bugufi.
Uyu kimwe na bagenzi be bavuga ko bibagiraho ingaruka zo kwivuriza kure b agsaba ko zatangira gukorerwamo.
Daniel BWIRIWENONE yagize ati “ Biratubangamiye kuko hano ni hafi yacu twajya twivuriza hafi urunmva babyo byaba butworoheye. Iyo tubajije batubwira ko batari babona ubushobozi.”
Undi ati “Imyaka iibaye itatu ariko na meya bigeze kubimubaza ku maradiyo avuga ko ubushobozi bwanze. Ariko bavugaga ko hari ba rwiyemezamirimo ahari bazikodesha nabyo byaranze.”
Uyu nawe yagize ati “Ahari nta baganga baraboneka, gusa birabangambye kuko urwaye hari igihe wafatwa n’indwara, utashobora kugera hari hakurya ukaba wakijyana bataguhetse.”
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Godefroid NDAYAMBAJE yemera ko hari poste de santé zitaratangira gukorerwamo ariko akavuga ko kubufatanye na Minisiteri y’ubuzima baza gukemura iki kibazo.
Ati “Hanyuma biza kugaragara ko izegereye amasentire manini zibona abantu iziri mu misozi nka hariya tuvuye zisigara zitabona abantu. Impamvu yo irumvikana uriya muntu uje gukora muro poste de santé akeneye inyungu bityo rero uburyo abaturage bagenda baboneka abibonamo kutabonamo inyungu ariko twabivuganye na Minisante itwemerera ko izaduha abakozi ku bigonderabuzima ariko bakajya ariko bakajya bakorera kuri ya ma poste de santé. Ubu rero ni igikorwa turimo dukurikirana kandi biri kugenda neza.”
Abaturage batuye muri aka karere bavuga ko kwegerezwa poste de santé bizabagabanyiriza urujyendo rwo guheka umurwayi ajyanwa kure bakajya bamutwara bugufi.
Akarere ka Ngororero kavuga ko poste de santé zigera 26 arizo zikora, izisaga 8 zidakora nazo zirimo gushakirwa uko zakora.
Yvette Umutesi