Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya kuri uyu wa 21 Gashyantare yavuze ijambo ryatumye ibihugu byinshi bihita bisaba ko haterana inama yihutirwa y’akanama k’Umuryango w’Abimbye gashinzwe umutekano ku isi.
Mu jambo yagejeje ku gihugu igikomeye cyane Putin yavuzemo ni uko Uburusiya bugiye kwemera nk’ibihugu byigenga igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine inyeshyamba zise Repubulika za rubanda za Donetsk na Luhansk, kandi akoherezayo ingabo.
Ibihugu by’iburengerazuba byahise bishya ubwoba , bisaba inama y’igitaraganya y’akanama gashinzwe umutekano ku isi mu Muryango w’Abibumbye yahise iterana guhera saa kumi n’imwe z’iki gitondo kuri uyu wa 22 Gashyantare ku isaha yo mu Rwanda.
PerezidaPutin yibasiye Ukraine, avuga ko ari igihugu gikolonijwe na Amerika gifite ubutegetsi bw’igikinisho
Yavuze kandi ko Ukraine itigeze igira umuco w’ubutegetsi bwigenga kandi ko Ukraine yo muri ibi bihe yaremwe n’Uburusiya
Yanenze cyane igitekerezo cy’uko Ukraine yajya mu ishyirahamwe ryo gutabarana rya OTAN Ati “ni ikibazo gihangayikishije umutekano w’Uburusiya”
Nyuma y’iryo jambo, Putin yahise asinya amateka abiri ya perezida yemera uturere twa Donetsk na Luhansk nka leta. Izo nyandiko zivuga ko ingabo z’Uburusiya zizajya muri utwo duce kubungabunga amahoro.
BBC ivuga ko Ayo mateka adasobanura neza icyo ibyo bisobanuye ariko inzobere mu mateka y’ u Burusiya na Ukraine zivuga ko noneho ubu mu buryo bwemewe Perezida Putin agiye kohereza ingabo muri utwo duce twa Ukraine twafashwe n’inyeshyamba.
Nyuma y’ijambo rye, ibihugu byinshi byahise bisaba ko haba inama y’igitaraganya y’akanama gashinzwe umutekano ku isi, Ukraine yandika isaba ko nayo yayitabira, nubwo itari mu bihugu 15 ubu bigize ako kanama.
Iyi nama yatangiye saa tatu z’ijoro ryacyeye ku isaha y’i New York, ibera mu ruhame.
Vasily Nebenzya uhagarariye Uburusiya muri iyo nama aho Uburusiya bufite umwanya uhorahora n’icyemezo cya veto yavuze ko igihugu cye gikeneye kurinda uduce twafashwe n’abo bushyigikiye kubera icyo yise “ubushotoranyi bwa Ukraine”.
Uhagarariye Ubushinwa yasabye impande zombi kwirinda igikorwa cyose cyatuma bigera ku mirwano.
Ambasaderi Zhang Jun yavuze ko Ubushinwa buhaye ikaze umuhate wose wo gushaka igisubizo mu nzira za demokarasi.
Abahagarariye ibihugu by’iburengerazuba muri iyo nama bamaganye ijambo rya Putin bavuga ko ari igikorwa kirenze ku masezerano mpuzamahanga Uburusiya bwasinye yo kubaha ubusugire bw’ibihugu bituranye.
Ivomo:BBC