Karasira Aimable Uzaramba alias Prof Nigga wahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, yasabye Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, ko mbere yo kuburana akwiye kubanza kuvuzwa iindwara zifitanye isano n’agahinda gakabije.
Karasira aregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 25 Ugushyingo 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje bidasubirwaho ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable bituma rurwohereza mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga uru rubanza rwasobanuye ko impamvu rwiyambuye ububasha bwo kurukomeza ishingiye ku kuba uregwa, ibyaha yarabikoreye kuri YouTube kandi bifatwa nk’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, kandi byageraga no mu bindi bihugu.
Ni ibiganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube irimo Ukuri Mbona washinzwe na Karasira na Umurabyo TV wa Agnès Uwimana Nkusi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023, nibwo Karasira yitabye urukiko, yunganiwe na Me Evode Kayitana na Gatera Gashabana.
Karasira yavuze ko afite inzitizi ko atiteguye kuburana ku mpamvu z’uburwayi.
Yasabye ko mbere yo kuburana akwiye kubanza kuvuzwa kuko afite indwara zitandukanye zirimo n’agahinda gakabije yatewe n’amateka y’igihugu.
Ubushinjacyaha buvuga ko niba ubwe avuga ko arwaye akaba asaba kubanza kujya kuvuzwa, yabanza akajyanwa mu bitaro by’i Ndera akitabwaho n’abaganga.
Urukiko rutangaje ko icyemezo kizafatwa muri iki cyumweru.