Ibikorwa byo gushakisha abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe birakomeje

Ibikorwa byo gushakisha abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Kinazi byakomeje, hifashishijwe imashini za ‘Caterpillar’ imenyerewe mu gukora imihanda, zabyutse zicukura mu mpande zikikije umwobo munini umanuka muri icyo kirombe, ariko ntibaraboneka.

Umunyamakuru wacu Ali Gilbert Dunia, yageze muri aka Karere ka Huye ahari gushakishwa aba bantu muri iki kirombe, asanga abantu baje batabaye ndetse n’imashini zari zikiri mu kazi ariko bataraboneka.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye, ushinzwe imibereho y’abaturage Madame Kankesha Annonciate, yavuze ko bagishakisha.

Ati “Turi hano twese dutabaye.Hano hari icyobo kitwaga ko cyari ikirombe ariko ikirombe kiba cyemewe n’amategeko. Cyari icyobo abantu bajyamo bagacukura, ibyo bacukura ntiturabimenya, twabuze ibyo aribyo. Bagiyemo rero ku wa Gatatu kuva saa saba kugeza uyu munsi ntibaravamo, ariko umwe mubo bari kujyanamo ni we watanze amakuru atabaza avuga ati hari bagenzi banjye batandatu (6)bari hari hantu kandi turabona hasa nk’ahifunze. ”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ku makuru atangwa ni ikirombe gifite nka metero eshatu kuri ebyiri n’igice,kumanuka hasi biri hagati ya metero 12-15 kumanuka kugira ngo babashe gutambika.Twitabajije imashini uri kubona zisa nk’izageze mu musozi ny’iri zina hagati ariko tutegereye cyane wa mwobo bamanukiramo, iyo bamanutse amakuru dufite ni uko banatambika kuva kuri uwo mwobo bamanukiramo gutambika bajya kureba amabuye bacukuraga harimo hagati ya metero 60-80.”

Mu kirombe imbere hagiye harimo ibyumba, hakaba hari n’ahantu hari icyumba cyagutse, ku buryo umwuka duhumeka uramutse ukirimo ntacyo baba babaye.

Ku bijyanye n’ibicukurwa muri iki kirombe, nta n’umwe mu bagikozemo w’i Kinazi uvuga ko azi ibyo bacukuraga, icyakora hari abavuga ko ibyagiye bivamo bizwi n’abatekinisiye bazanye n’umukoresha wabo kuko ab’i Kinazi bakoragamo nk’abayede, basohora igitaka n’amazi gusa.