Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Bamporiki Edouard ibyaha byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, agahanishwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco yagejejwe imbere y’urukiko, aburana ku byaha bibiri aregwa, byo kwakira indonke ya miliyoni 5 Frw no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa risobanura indonke nk’ikintu cyose gisabwe, gitanzwe, cyakiriwe cyangwa gisezeranyijwe kugira ngo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hakorwe cyangwa hatagira igikorwa.
Bamporiki yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022 yambaye imyenda y’umukara kuva hasi kugera hejuru, n’indorerwamo z’amaso nk’uko bisanzwe.
Mu cyumba cy’iburanisha, abanyamakuru bari bakubise buzuye ndetse abandi bari hanze n’ibikoresho bifata amafoto n’amashusho.
Nk’uko byari biteganyijwe, Saa Mbili za mu gitondo Bamporiki yari yageze mu cyumba agomba kuburaniramo.
Saa 8:12, Inteko Iburanisha yari itangiye iburanisha, Umucamanza atangira abaza Bamporiki niba imyirondoro ari iye koko, na we abyemera atazuyaje.
Bitandukanye n’uko ubushize yari yaje atunganiwe, uyu munsi Bamporiki yari yunganiwe na Me Evode Kayitana na Me Habyarimana Jean Baptiste.
Uruhande rwa Bamporiki rwabanje kugaragaza inzitizi ku bubasha bw’urukiko, aho basobanuye ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutagombaga kuburanisha uru rubanza, ahubwo rwagombaga kujyanwa mu Rukiko rw’Ibanze.
Uwunganira Bamporiki yasobanuye ko basanga muri uru rubanza ikiburanwa ari ikibazo cy’uruganda rwa Gatera Norbert, rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.
Ni mu gihe uregwa icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, bityo atakabaye abazwa ibyo bibazo kuko atari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) cyangwa mu Umujyi wa Kigali wafunze urwo ruganda.
Uwunganira Bamporiki yavuze ko igitumye akurikiranwa ari uko yahuje Gatera Norbert n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, nyuma aza guhabwa amafaranga nk’ishimwe ry’uko yabaye umuhuza, aho kuba indonke.
Yavuze ko Bamporiki atigeze akoresha ububasha n’ubushobozi yari afite mu kwaka indonke, ko uretse kuba umukiliya we yarabaye umuhuza hagati y’abacuruzi n’umwe mu bayobozi bashoboraga gutanga igisubizo, nta kindi yakoze.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya
Umushinjacyaha yasobanuye ko ikirego gishingiye ku byakozwe na Bamporiki, wakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko kugira ngo hakorwe imyubakire itujuje ibisabwa, bitandukanye n’uko uwunganira Bamporiki yavuze ko ari uguhuza abantu hagamijwe icyiza.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko umwanya w’umurimo Bamporiki yari afite ariwo wamworohereje kugira abo ategeka, barimo visi meya, kuza bagahura.
Bwasobanuye ko Bamporiki yari yijeje Gatera ko uruganda rwe ruzafungurwa, bityo yabikoze abyizeye kuko yari afite ububasha ahabwa n’itegeko.
Ibyo kuba Bamporiki yaratanze serivisi hagendewe ku bucuti, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mbere yo kugira ngo uruganda rufungwe, Bamporiki ari we watanze amakuru, nyuma aragaruka abwira nyirarwo ko yamufasha rugafungurwa. Bityo ngo nta bucuti bwari buhari, ahubwo hari hagamijwe gusaba indonke.
Me Jean Baptiste Habyarimana uri mu bunganira Bamporiki, yongeye guhabwa umwanya, avuga ko ikirego uwo yunganira aregwa ari uko inshuti ye Gatera yamurebye akamumbwira ko uruganda rwe rufunzwe, kandi Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ari we ushobora kurufungura.
Ngo Bamporiki na we yabwiye iyo nshuti ye (nyir’uruganda) ko uwo Visi Meya ari inshuti ye kuva kera, bityo azamwegera.
Gusa ngo ntabwo ajya kwa Visi Meya yigeze amubwira ko hari amafaranga y’indonke bazahabwa na Gatera, igihe bazaba bongeye gukomorera uruganda.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanya wo kwiherera, rwanzura ko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.
Umucamanza yavuze ko hashingiwe ku kuba Bamporiki yari umukozi wa Leta ndetse akaba yaranditse inyandiko yemera ko yakiriye indonke.
Isano ya Bamporiki na Gatera Nobert
Uruhande rwunganira Bamporiki rwagaragaje ko we na Gatera Nobert bari basanzwe ari inshuti kuva na cyera, ndetse banagabiranaga inka.
Gatera nk’umuntu ufite Uruganda ku Gisozi rukora ibinyobwa, ngo mu 2021 Umujyi wa Kigali wararufunze, bamuha ibaruwa igaragaza ko ruzize ko rutujuje ibisabwa.
Me Habyarimana yavuze ko icyo gihe, Gatera yitabaje inshuti ye Bamporiki amusaba kumuhuza na Visi Meya Mpabwanamaguru, kuko ari we wari ufite mu nshingano kuba rwafungurwa.
Ku bijyanye na miliyoni 5 Frw Gatera yahaye Bamporiki, Me Habyarimana yavuze ko atari indonke kubera ko basanzwe ari inshuti, ahubwo yamuhaye amafaranga nk’uko ushobora guha inshuti yawe ishimwe, cyane ko yari yamuhuje na Visi Meya Mpabwanamaguru.
Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko hari n’izindi miliyoni 10 Frw Gatera yahaye Bamporiki mu 2021, kugira ngo afunguze umugore we wari wafunzwe bifitanye isano n’urwo ruganda.
Ubushinjacyaha bwavuye imuzi uko icyaha cyakozwe
Nyuma yo kwemeza ko urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Bamporiki, Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busonanure ibyo bumurega.
Umushinjacyaha yavuze ko icyaha kijya gukurikiranwa, Gatera ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga, yandikiye Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na Bamporiki.
Yavuze ko amutoteza amusaba ruswa, ngo natayimuha azafungisha ibikorwa bye. Yabishinganishaga avuga ko umunsi byafunzwe, azaba ari Bamporiki ubyihishe inyuma.
Ibyo bikorwa birimo uruganda rukora za Gin n’ubusitani buzwi nka Romantic Garden buherereye ku Gisozi.
Nyuma y’iminsi umunani atanze ikirego kuri RIB, Gatera yandikiye n’Umujyi wa Kigali ko uruganda rwe rwafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa, ku makuru yatanzwe na Bamporiki.
Yigiriye inama yo gushaka Bamporiki ngo amufashe kuba rwafungurwa, icyo gihe ngo amubaza amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa.
Bemeranyije guhurira kuri Grande Legacy Hotel, Bamporiki amwizeza ko amuhuza na Visi Meya Mpabwanamaguru, akamufasha gufungura urwo ruganda.
Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Nobert ari kumwe n’inshuti ye bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru.
Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ayo amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’.
Ubwo bari bicaye kuri iyo hotel ari bane, bakomeje gusangira kugeza nka Saa Sita n’Iminota 24 z’Ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2022.
Icyo gihe ngo basohotse kubera ko Gatera yari yamaze gutanga amakuru ku Bagenzacyaha ba RIB, bahise babafatira muri parikingi, amafaranga amwe afatirwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi mu mudoka ya Bamporiki, mu gihe andi yari ari kuri Reception.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera Norbert, yatse Gatera indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.
Bwasobanuye ko kuba Bamporiki amaze kubona ko Gatera atamuhaye indonke ya miliyoni 10 Frw, yihutiye gutanga amakuru ayaha Visi Meya Mpabwanamaguru, bityo ahita ajya gufunga urwo ruganda.
Hagaragajwe ko Bamporiki mu ibazwa yemeye ko ari we watanze amakuru y’uruganda rwa Gatera Norbert.
Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko yitwaje ububasha yari afite, Bamporiki yahamagaye Visi Meya Mpabwanamaguru ngo aze bahure na Gatera Nobert, amufungurire uruganda.
Ikindi kimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho, ngo ubwo Bamporiki yabazwaga mu Bushinjacyaha, yivugiye ko ari we watanze amakuru kuri urwo ruganda.
Ikindi ngo Bamporiki yabwiye Gatera ko aramutse amuhaye ayo mafaranga, uruganda rwe rwafungurwa ubundi agakora akiteza imbere, na we [Bamporiki] akajya agira ikintu abonaho.
Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Iyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.
Bamporiki yahagaritswe mu bagize Guverinoma muri Gicurasi ndetse ahita atangira gukorwaho iperereza, ategekwa kutarenga imbibi z’urugo rwe.
Ubwo yahagarikwaga mu kazi, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke.