Bamporiki Edouard yitabye urukiko bwa mbere ntiyaburana

Urubanza rwa Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko rwasubitswe nyuma y’uko uwagomba kumwunganira mu mategeko atabonetse. Kuri uyu wa 16 nzeri 2022 nibwo Bamporiki yagombaga  gutangira kuburana  ku cyaha cyaha cyo gusaba no kwakira indonke ashinjwa.

Mu masaha ya Saa mbiri  za mugitondo nibwo Bamporiki Edouard yarageze kurukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo , atwawe n’imodoka ya Leta ndetse bigaragara ko afite n’abamurindiye umutekano. Yari yambaye imyenda isanzwe, ipantalo n’ikote by’umukara n’ishati y’umweru. nta mapingu yari yambitswe.

Ubwo iburanisha ryatangiraga , umucamanza yatangiye  abaza Bamporiki niba yiteguye  kuburana maze nawe asubiza ko atiteguye kuburana kuko nta mwunganizi mu mategeko yari afite.

Bamporiki yavuze ko impamvu adafite umwunganizi mu mategeko ari uko abavoka bagize amatora . Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga kuri iyi nzitizi ya Bamporiki ,bwemeza ko umuburanyi afite uburengenzira bwo kuburana yunganiwe .

Urukiko rwahise rwanzura ko iburanisha risubitswe  ryimurirwa ku tariki 21 z’ukwezi kwa cyenda, 2022.  Bamporiki Edouard araregwa icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Bamporiki yahagaritswe mu bagize Guverinoma muri Gicurasi ndetse ahita atangira gukorwaho iperereza, ategekwa kutarenga imbibi z’urugo rwe.

Ubwo yahagarikwaga mu kazi, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke.

Hakizimana Daniel