Abasenateri basabwe kwirinda amacakubiri mu kwiyamamaza

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasabye abakandida senateri kuziyamamaza mu kinyabupfura bakurikije indangagaciro ziranga abanyarwanda.

Uko bakabaye 63 bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga nk’abazaba abakandida Senateri baramukiye kuri Komisiyo y’Amatora.

Barasobanurirwa amategeko n’amabwiriza agenga amatora bazitabira, bamwe muri bo bakabaza ibibazo by’amatsiko bumva yazarushaho kugenda neza.

Abasenateri batorwa n’abajyanama bahagarariye abaturage mu nteko itora.

Aba kandi nibo bazatoranwamo abasenateri 12 bazajya mu myanya isanzwe itorerwa, na babiri bahagararira amashuri makuru na kaminuza za leta n’izigenga.

Barakorera mu ngata bagenzi babo bamaze imyaka umunani bagenzura Guverinoma, ndetse banatora amategeko amwe n’amwe ari hejuru y’ububasha bw’umutwe w’Abadepute, ndetse banemeza abayobozi bashyirwaho mu nzego nkuru z’Igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda, yabasabye kwirinda kwiyamamaza bitwaje ibyatanya abanyarwanda.

Mbanda ati “Kwiyamamaza gipfura batavuga nabi abandi, umuntu akavuga imigabo n’imigambi ye, ubushobozi bweimbaraga afite, icyo yamarira igihugu ariko ntajye kuvuga ngo uriya mugenzi wanjye ntabishoboye, ikindi kandi ni amagambo cyangwa ibikorwa byerekeza ku macakubiri n’ingengabitekerezo mu Rwanda.ibyobyose turabibabuza kugira ngo bagire amahirwe angana biyamamaze bareshya nk’abanyarwanda bagatandukanywa n’ubushobozi abanyarwanda bababonamo.”

Iyi nama Abakandida bagerageje kugaragaza icyo bakekaga nk’imbogamizi ku kwiyamamaza kwabo, zimwe zigakurwaho ukabona ko babyishimiye.

N’ubwo bitari byoroshye kubona uwemera kuvugana n’itangazamakuru igishyashya bungukira mu nama nk’iyi itegura ukwiyamamaza kwabo.

Bwana Mporanyi Theobard umwe mu bakandida bazahatanira mu ntara y’uburasirazuba avugako aya mabwiriza yari ngombwa kuko kuba byanditse gusa bidahagije.

Mporanyi yagiye ati “Byari ngombwa ko Komisiyo y’Amatora igomba kuza kugira ngo ibidusobanurire n’ubwo bamwe basanzwe babizi, birananditse biri mu mategeko ariko ni byiza hari igihe umuntu ashobora gusoma amabwiriza ntuyumve neza icyo bishatse kuvuga. Ngira ngo twabajije ibibazo kugira ngo imbogamizi zose zabera umuntu ikibazo twazisobanuriwe, ndumva ubu ng’ubu twiteguye ni ukujya kwiyamamaza dukurikije amategeko abigenga.”

Abakandida Senateri baratangira kwiyamamaza bahanganisha imigabo n’imigambi yabo uhereye tariki ya 27 uku kwezi kwa munani bitewe n’ikiciro abiyamamaza bahisemo.

Iki gikorwa kizarangira tariki ya 15 ukwezi kwa 9 uyu mwaka.

Aya matora y’Abasenateri azatwara miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’amafaranga yakoreshejwe mu matora y’Abasenateri aheruka mu 2011, kuko yatwaye miliyoni 420 Frw.

Alphonse TWAHIRWA