Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatangaje ko Félicien Kabuga, wari ukurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfiriye mu bitaro byo mu Mujyi wa La Haye mu Buholandi.
Kabuga wari ufungiye mu kigo cya Loni kiri i La Haye, yari amaze igihe arwariye mu bitaro nyuma y’uko ubuzima bwe bukomeje kuzahara bitewe n’uburwayi bwari bwaratumye n’urubanza rwe ruhagarikwa.
Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yemeje aya makuru anatangaza ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Kabuga. Uru rwego rwahise runashyiraho umucamanza Alphons Orie kugira ngo ayobore iryo perereza.
Kabuga wahoze ari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda, yatawe muri yombi mu Bufaransa muri Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka irenga 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga. Yafatiwe hafi y’Umujyi wa Paris aho yari yarahinduye imyirondoro kugira ngo akomeze kwihisha.
Nyuma yo gufatwa, yoherejwe i La Haye tariki ya 26 Ukwakira 2020 kugira ngo aburanishwe n’uru rwego mpuzamahanga rwari rwarasigaranye inshingano z’Inkiko Mpanabyaha.
Kabuga yashinjwaga ibyaha bikomeye birimo Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yanakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubuhotozi no kurimbura abaturage.
Urubanza rwe rwatangiye ku mugaragaro tariki ya 29 Nzeri 2022, ariko nyuma y’igihe gito ubuzima bwe bukomeza kuzahara. Muri Nzeri 2023, urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rwafashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga nyuma yo gusanga uburwayi bwo kwibagirwa n’izindi ndwara z’ubusaza bitamwemerera gukomeza kwitaba urukiko cyangwa kwisobanura mu buryo bwuzuye.
Nubwo urubanza rwari rwahagaze, Kabuga yakomeje kuguma muri kasho ya Loni i La Haye mu gihe hari hagishakishwa igihugu cyamwakira ngo abe ari ho aba kubera ubuzima bwe.
U Rwanda rwari rwaragaragaje ko rwiteguye kumwakira ndetse rukizeza ko rwari kubahiriza uburenganzira bwe bwose, ariko abanyamategeko be n’abo mu muryango we barabyanze bavuga ko ubuzima bwe butari kumwemerera gukora urugendo rurerure rw’indege.
Amakuru yagiye atangazwa kandi yerekanye ko Kabuga yifuzaga kujya kuba mu Bufaransa cyangwa mu kindi gihugu cy’i Burayi, ariko ibyo bihugu ntibyabyemeye. U Buholandi na bwo bwavuze ko budashaka ko afungurwa ngo abe ari ho akomeza kuba.
Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwari bwagaragaje ko amahirwe ya Kabuga yo kwakirwa n’ibihugu by’i Burayi yari make cyane kubera uburemere bw’ibyaha bya Jenoside yashinjwaga ndetse n’amateka yo kumara imyaka myinshi yihisha ubutabera akoresheje imyirondoro itandukanye.
Urupfu rwa Kabuga ruje rusoza imyaka myinshi y’ikorwa ry’iperereza n’ubushakashatsi bwari bumaze igihe bukorwa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yahitanye abarenga miliyoni imwe mu 1994.

