Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Igisirikare cyasabwe kuva muri Kaminuza ya Makerere - FLASH RADIO&TV

Uganda: Igisirikare cyasabwe kuva muri Kaminuza ya Makerere

Perezida Yoweri Kaguta MUSEVENI,  yasabye igisirikare kwitandukanya n’ibikorwa bya Polisi byo kugarura ituze muri Kaminuza ya Makerere yugarijwe n’imyigaragambyo y’abanyeshuri.

Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko Don Wanyama ushinzwe itangazamkuru mu biro bya bwana Museveni yavuze ko uyu mutegetsi mukuru mu gihugu yagiranye ibiganiro n’abarebwa n’ikibazo bose, ategeka ko igisirikare kiva muri Kaminuza ariko polisi yo igasigara mu kazi.

Abanyeshuri baravuga ko badashimishijwe n’icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri ku kigero cya 15%.

Mu masaha yabaje Minisitiri w’Uburezi usanzwe ari umugore wa Perezida Museveni, Jeannet MUSEVENI yavuze ko iyi myigaragambyo ifite abayihishe inyuma atavuze, kuko ngo hari abigaragambya batari abanyeshuri kuko mu makaminuza mu gihugu cya Uganda ngo yuzuyemo ruswa.

 Ibi byanemejwe na Fred Enanga uvugira igipolisi.

Hagati aho ariko Perezida Museveni yasabye ingabo kuva muri iyi kaminuza nyuma y’uko abategetsi ba Leta Zunze ubumwe za Amerika bari batangaje ko badashimishijwe n’uko ingabo z’igihugu na polisi ziri kwitwara mu kibazo.