Uganda: Igisirikare cyasabwe kuva muri Kaminuza ya Makerere

Perezida Yoweri Kaguta MUSEVENI,  yasabye igisirikare kwitandukanya n’ibikorwa bya Polisi byo kugarura ituze muri Kaminuza ya Makerere yugarijwe n’imyigaragambyo y’abanyeshuri.

Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko Don Wanyama ushinzwe itangazamkuru mu biro bya bwana Museveni yavuze ko uyu mutegetsi mukuru mu gihugu yagiranye ibiganiro n’abarebwa n’ikibazo bose, ategeka ko igisirikare kiva muri Kaminuza ariko polisi yo igasigara mu kazi.

Abanyeshuri baravuga ko badashimishijwe n’icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri ku kigero cya 15%.

Mu masaha yabaje Minisitiri w’Uburezi usanzwe ari umugore wa Perezida Museveni, Jeannet MUSEVENI yavuze ko iyi myigaragambyo ifite abayihishe inyuma atavuze, kuko ngo hari abigaragambya batari abanyeshuri kuko mu makaminuza mu gihugu cya Uganda ngo yuzuyemo ruswa.

 Ibi byanemejwe na Fred Enanga uvugira igipolisi.

Hagati aho ariko Perezida Museveni yasabye ingabo kuva muri iyi kaminuza nyuma y’uko abategetsi ba Leta Zunze ubumwe za Amerika bari batangaje ko badashimishijwe n’uko ingabo z’igihugu na polisi ziri kwitwara mu kibazo.